MALI: Igitero cya drone cyahitanye abasaga 15

1

Nibura abantu 15 barimo abana biciwe mu bitero bya drones mu majyarugu ya Mali ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe n’abancancuro b’Abarusiya, n’imitwe y’inyeshyamba z’abajihadisite bashaka kwitandukanya na Mali.

Izo nyeshyamba zirashinja ingabo za leta n’abacancuro ba Wagner kugaba ibitero bya drone mu gace ka Tinzaouatene, kari hafi y’umupaka wa Aljeriya. Zo zivuga ko abapfuye bose ari 21, barimo abana 11.

Mohamed Elmaouloud Ramadane, Umuvugizi w’izi nyeshyamba, yavuze ko ibyo bitero byatangiye byibasira farumasi, nyuma hakurikira no kurasa ku baturage.

Avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP, umunyapolitike wo muri ako gace we yemeje ko abamaze gupfa ari abantu 15.

Hashize imyaka umunani Mali ihanganye n’imitwe yifuza kwitandukanya nayo. Iyo mitwe imaze kwigarurira uduce twinshi tw’igihugu.

Ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Col. Assimi Goita, bwagiyeho nyuma yo guhirika ubutegetsi mu 2020, buvuga ko bufite intego yo kwigarurira uduce twose turi mu maboko y’inyeshyamba.

Leta ishinja izo nyeshyamba gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “MALI: Igitero cya drone cyahitanye abasaga 15

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

RDC: Abantu 8 bafashwe bashinjwa gushakira abarwanyi M23

Mon Aug 26 , 2024
Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwaho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23, ngo bafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare. Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi […]

You May Like

Breaking News