Byari agashya n’ibitwenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Manchester United yakinnye umukino wa gicuti witegura umwaka w’imikino utaha wa 2024-2025
Byari agashya n’ibitwenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Manchester United yakinnye umukino wa gicuti witegura umwaka w’imikino utaha wa 2024-25, umukino ukarangira buri kipe ibonye intsinzi.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, byari ibicika I Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Arsenal yakinnye na Manchester United umukino wagaragaje ubucuti bwinshi, biri kipe itahana intsinzi.Ku ruhande rwa Arsenal, abakinnyi babanje mu kibuga ni Trossard, Jorginho, Zinchenko, Martin Ødegaard, Jesus, Nelson, Ben White, Karl Hein, Jurrien Timber, Ethan Nwaneri na Ayden Heaven.Manchester United yo abo yabanje mu kibuga ni Casemiro, Maguire, Onana, Mount, Rashford, Wan-Bissaka, Amad Diallo Traore, Rasmus Højlund, Toby Collyer, Leny Yoro na Harry Amass.
Muri uyu mukino, Manchester United niyo yatangiye ufungura amazamu ku munota wa 10, igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Rasmus Hojlund. Nyuma y’iminota 10 gusa, Arsenal ibifashijwemo na Jesus Gabriel ku munota wa 20, yabonye igitego cya mbere, nuko amakipe yombi atangira kunganya igitego kimwe kuri kimwe.Ubwo umukino wari hafi kurangira, Gabriel Martinelli yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 80, aba ari nacyo cyasoje umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Arsenal kuri kimwe cya Manchester United.Nyuma y’uko iminota 90 yari irangiye Arsenal itsinze Manchester United nk’uko wari umukino wa gicuti kandi bari bari kureba urwego rw’abakinnyi abatoza bafite, bahisemo no guterana Penaliti.Ubwo amakipe yombi yahisemo no guterana Penaliti, zarangiye Manchester United itsinze Penaliti Enye kuri eshatu za Arsenal.