Ikipe ya Manchester United yiteguye kugurisha Rashford Nyuma y’umusaruro mubi n’imyitwarire ye.
Nkuko ikinyamakuru “the sun” kibitangaza, Marcus Rashford yaba agiye kugurishwa na Manchester United bitewe n’umusaruro mubi byiyongera kumyitwarire mibi yuyu Musore bituma atumvikana n’umutoza Ten Hag.
Rashford ukina asatira kuruhande rw’ibumoso, unambara nimero 10 mumugongo mu mashitani atukura, ntiyitwaye neza sezo yashize nkuko yarazanzwe afasha iyikipe dore ko mumikino 33 ya shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza yakinnye Yatsinze ibitego 7, agatanga n’imipira 2 yavuyemo ibitego.
Umusaruro muke wa Rashford wanatumye umutoza w’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza Gareth Southgate atamuhamagara mubakinnyi bazamufasha mumikino ya Euro irimo kubera mugihugu cy’ubudage.
Ibintu byasubiye irudubi Nyuma yuko Rashford yakomeje kugirana ibibazo n’umutoza Ten hag birimo: gusiba imyitozo, no kurara m’utubari mu gihe Manchester yari imukeneye cyane byumwihariko k’umukino wabahuje na Manchester city kumukino wanyuma wa FA, waje nokurangira United yegukanye igikombe kutsinzi y’ibitego 2-1.
Manchester United yiteguye gutanga uyumukinnyi wimyaka 26 kuri miriyoni 80€, ku ikipe izerekana ko imwifuza.
Ten hag si ubwa mbere agirana ibibazo n’abakinnyi dore ko na Christiano Ronaldo yavuye murino kipe ashwanye nawe. Si Ronaldo gusa, Kuko na Jordan Sancho ubu muri Borussia Dortmund kuntizanyo nawe bagiranye ibibazo.