Mu bihe byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite na nyuma yo gutangaza ibya burundu byavuye mu matora abantu bagiye bagaragaza amarangamutima yabo ajyanye n’uwo bari bashyigikiye mu matora bakoresheje uburyo bunyuranye, bwatumye bagarukwaho mu buryo bwiza cyangwa bubi.
Abenshi ntibazibagirwa umugore wavuye i Rubavu yambaye ikanzu y’abageni akajya kwamamaza Perezida Paul Kagame i Gahanga.
Si uyu gusa kuko tariki 29 Kamena 2024, Maniraho Théoneste wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata we yafashe icyemezo cyo kujya gusezerana n’umugore we mu rusengero Revival Palace Community Church, bagisohoka mu rusengero bambara ingofero zanditseho PK (Paul Kagame) mu gihe abana babo batatu bari bambaye iz’umuryango FPR Inkotanyi.
Maniraho ni imfura mu Muryango w’abana batandatu. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye uyu mugabo yiga mu wa kane w’amashuri abanza, ariko ubuzima bugoye we n’abavandimwe be bakuriyemo bwatumaga icyizere cyo kuzagera mu yisumbuye kiba kure nk’ukwezi.
Mu 1997 yatangiye amashuri yisumbuye yishyurirwa n’ikigega cya Leta cyishyuriraga abana bo mu miryango itishoboye. Nyuma yakomeje kaminuza na bwo yishyurirwa na Leta kugeza ubu ari umwarimu.
Uyu mugabo wari umaranye n’umugore we imyaka 17 yabwiye IGIHE ko bahisemo kwambara ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ubukwe bwabo kugira ngo bawushimire ibikorwa by’indashyikirwa wakoze byatumye bagera ku iterambere.
Ati “Byari ibyishimo by’aho Perezida [Kagame] yadukuye, ntuye mu Bugesera ni na ho nkorera (Maranyundo Girls School) hariya nta mihanda yahabaga, nta mazi yahabaga, hari ahantu abantu bajyaga kurimbukira ariko urebye ukuntu hasa, byaranejeje bituma ngomba kugaragariza Paul Kagame ko tumuri inyuma.”
Amafoto y’ubu bukwe ari mu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga anifashishwa n’abatifuriza ineza u Rwanda bavuga ko yambaye ibyo birango kugira ngo batamubuza gukora ubukwe.
Maniraho yahamije ko ibikorwa yakoze byose birimo n’ibirori yacyuje bishingiye ku mutekano igihugu gikesha Perezida Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi muri rusange.
Yahamije ko imvugo z’abasebya u Rwanda zidakwiye kugira uwo zitera ubwoba ahubwo Abanyarwanda bakishyira hamwe mu rugamba rw’iterambere bafatanyije n’ubuyobozi bamaze iminsi bitoreye.