Marina arembeye mugihugu cya Nigeria aho yaragiye mubikorwa bye bya muzika.

2

Marina arembeye i Abuja muri Nigeria nyuma y’iminsi mike yari amaze muri icyo gihugu yagezemo avuye muri Ghana aho yari yagiye mu bikorwa bya muzika.

Uyu muhanzikazi wari ukigera Abuja muri Nigeria amaze iminsi ibiri mu bitaro aho ari kwivuriza indwara ya ‘Malaria’ avuga ko bamusanzemo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Marina wumvikanaga mu ijwi rituje ariko ryanacitse intege, yavuze ko atamenye uko yageze kwa muganga kuko yagiye kuryama yumva atameze neza akisanga bamujyanye kwa muganga shishi itabona nyuma y’uburwayi bukomeye.

Ati “Nkigera Abuja nahamaze iminsi ibiri uwa gatatu nisanga banzanye kwa muganga meze nabi, ntabwo nzi uko nahageze kuko nisanze mu bitaro banteye serumu, ubu ndi gufata imiti ndaza kumera neza.”

Marina uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda yafashwe n’ubu burwayi nyuma y’iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Mon bebe’ yanasohoye ari muri Ghana.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye nyuma yo gushyira hanze iyitwa ‘Avec toi’ yari amaze amezi abiri hanze.

Marina yari aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ‘Mon bebe’

Ibiganza byose bya Marina biriho inshinge

Marina arembeye muri Nigeria

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Marina arembeye mugihugu cya Nigeria aho yaragiye mubikorwa bye bya muzika.

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyamasheke: Ikamyo ifite ibirango bya RDC yarenze umuhanda ihitana umushoferi

Sun Sep 8 , 2024
Ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yikoreye sima, yarenze umuhanda ubwo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda, ihitana umushoferi wayo ukomoka mu Burundi.  Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu […]

You May Like

Breaking News