Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy uherutse guteguza ko agiye gukora igitaramo yise ijoro ryo kuramya n’ubuhamya na Meddy (Night of worship and testimonies with Meddy), yahishuye abahanzi bazamufasha barimo na Adrien Misigaro basanzwe bafitanye indirimbo.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Meddy yararikiye abakunzi be kutazabura kuri uwo mugoroba, kuko azafatanya na Adrien Misigaro kubataramira.
Yagize ati: “Ku nshuro ya mbere noneho ngiye gusangira urubyiniro n’umukozi w’Imana Adrien Misigaro ku wa 29 Nzeri 2024, muri Maine hazabamo gukira no kugirwa bashya mu mwuka, ntimuzataha uko mwaje.”
Aba bombi basanzwe bafitanye indirimbo yakunzwe yitwa Niyo ndirimbo.
Uretse Adrien Misigaro, muri iki gitaramo hazanagaragaramo abandi baramyi barimo umuramyi Uwizeye Willy ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uzwi mu ndirimbo zirimo Iwabo w’abera, Undinde kwibagirwa, Turafise Imana n’izindi.
Si Adrien Misigaro gusa, kuko abazitabira icyo gitaramo bazanafatanya na kolari yitwa BCC Vessels of Praise kuramya no guhimbaza Imana, izwi mu ndirimbo zirimo Umurinzi, Ngusingize, Intsinzi yacu n’izindi.
Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 29 Nzeri 2024, kikazabera muri Portland Maine.
Ni igitaramo Meddy agiye gukora nyuma y’uko umugore we Mimi aherutse gutangaza ko yabatijwe akavuka bwa kabiri.
Meddy afite indirimbo zitandukanye z’Imana zirimo Holy Spirit, Ntacyo nzaba, Niyo ndirimbo yafatanyije na Adrien Misigaro, n’izindi.
Biteganyijwe ko imiryango ya Portland Maine izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba, kwinjira bikazaba ari amadolari y’Amerika 50 na 100 mu myanya y’icyubahiro.