Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana ndetse asubiza abamwandikira bamubwira ko yabatengushye kubera icyemezo yafashe cyo kureka umuziki usanzwe.
Ubwo Meddy yafataga icyemerezo cyo kureka umuziki wa secular hari abakurikira muzika nyarwanda bavuze ko uru ruganda ruhuye n’igihombo gikomeye ndetse atengushye abarurimo dore ko yari umuhanzi ufatwa nk’uwari utangiye kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi uri mu myiteguro yo guha abakunzi be album nshya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaganiriye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram abahishurira ko urugendo rwe rwo guhinduka rwatangiye mu 2016 kugera mu 2020.
Meddy avuga ko atitaye kuri ayo magambo y’abamubwira ko yabatengushye kuko yasanze nta rukundo rw’ukuri bafite.
Ati “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular , hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk’aho bankunze.”
“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze , bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”
Yakomeje agira ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima, ni ukwikunda , si urukundo nyakuri.”
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo, avuga adakeneye kubaho mu buzima bwo gushimisha abantu gusa yaba adahari bagatangira kumuvuga nabi.
Yakomeje agira ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi! Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo ni bo bandwanya, hari abo twatangiranye ariko ubu ni bo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti. ”
Meddy avuga ko mu muziki abantu bagushyira ku rwego rwo hejuru igihe kigera akaba ari bo usanga bari kugusubiza hasi bakakwandagaza.
Uyu muhanzi uvuga ko yisanze mu muziki afite imyaka 14 ndetse amenyekana mu buryo bwihuse cyane na we atigeze atekerezaho, ariko akabona muri we hari ikintu yumvaga abura .
Icyo yaburaga yemeza ko ari Imana kuko ari ho yasanze amahoro, ibitangaza n’urukundo nyakuri yari yaraburiye ahandi ndetse yakwemera ko azatanga icyo afite cyose kugira ngo aharanire kubaho muri ubu buzima.
Meddy yemeza ko adakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ko uririmbitse neza ahubwo icyo akeneye ari ukuba umuntu w’umumaro ku Mana.
Meddy avuga ko atitaye ku magambo y’abamubwira ko yabatengushye kuko yasanze ntarukundo rw’ukuri bamufitiye