Abashakashatsi mu by’Isanzure bakorera mu kigo cya ’Haleakala Observatory’ giherereye ku Birwa bya Hawaii ni bo babonye bwa mbere ikintu kitari kizwi mu Isanzure, kigenda kidafite umurongo gikurikiza cyangwa ngo kigaragire imwe mu nyenyeri n’imibumbe iri ku Isi (orbit), batangazwa cyane n’imiterere yacyo.
Ubushakashatsi bwahise butangira, icyo kintu bacyita ‘Oumuamua’ mu rurimi rukoreshwa aho, bisobanuye ‘intumwa ya kure ihageze bwa mbere’. Hari ku wa 19 Ukwakira 2017.
Oumuamua yiswe intumwa ya kure kuko ubusesenguzi abo bashakashatsi bakoze nyuma y’uko barebye amafoto yafashwe inyura iruhande rw’Izuba yihuta cyane, bwagaragaje ko imiterere yayo n’uko igaragara bidahura n’imiterere y’ibindi bintu bijya gusa nayo bisanzwe biboneka mu karere kabarizwamo imibumbe igaragiye Izuba (solar system).
Yari mu ishusho nk’iy’itabi, ku burebure buri hagati ya metero 100 na 400; ikihuta ku muvuduko wa kilometero 87 mu isegonda.
Ni umuvuduko abashakashatsi bemeje ko uhambaye ugereranyije n’uw’ibindi bintu bigendagenda mu karere kabarizwamo imibumbe igaragiye Izuba.
Kuva ubwo kugeza ubu, nta yandi makuru yafashwe n’ikoranabuhanga ngo abe yafasha mu busesenguze bwisumbuye. Umuvuduko wayo watumye idafatwa amashusho ahagije, ndetse n’ubu yamaze kugera mu Isanzure rya kure ku buryo ibyuma by’ikoranabuhanga bitakibasha kuyibona.
Abashakashatsi babonaga Oumuamua idafite imiterere nk’iy’amabuye yo mu Isanzure (asteroids), idasa n’ibindi bivunguka bihaba wagereranya n’ibinonko (comets), ndetse bidasobanutse neza niba yafatwa nk’ikivejuru (alien).
Mu myaka yakurikiyeho, inyigo zitandukanye zakomeje gusesengura ibya Oumuamua, harebwa ibiyigize mu bigaragara ku ifoto ngo hamenyekane aho yaturukaga igihe inyura iruhande rw’Izuba, aho yari yerekeje, n’uko yabayeho.
Muri Werurwe 2023, ni bwo abashakashatsi banzuye ko nubwo Oumuamua itagaragaje ibimenyetso nk’iby’izindi ‘comets’ ziba mu karere kabarizwamo imibumbe igaragiye Izuba, nayo iri mu cyiciro kimwe nazo.
Ubusanzwe iyo ‘comets’ zinyuze iruhande rw’Izuba, zikurikirwa n’imyotsi y’imyuka n’ivumbi biba bitumuka kubera imirasire y’Izuba iba ihuye n’ibinyabutabire bizigize.
Kuri Oumuamua si ko byagenze, ari nayo mpamvu kuyishyira muri icyo cyiciro byagoranye.
Hasobanuwe ko uko kudasiga imyotsi n’ivumbi bitumuka inyuma bishobora kuba byaratewe no kuba uburyo Oumuamua yabayeho n’ibinyabutabire biyibamo bidahuye neza n’ibiba mu zindi ‘comets’ zisanzwe zigaragara mu karere kabarizwamo imibumbe igaragaiye Izuba.
Karen Meech wigisha muri Kaminuza ya Hawaii yasobanuye ko binashoboka kuba Oumuamua yaratumukagaho ivumbi ariko rikeya cyane ku buryo ritabashije kugaragarira ibyuma byayifotoye.
Bisa n’aho abashaskatsi benshi banyuzwe n’ubusobanuro bwatanzwe n’izo nzobere zishyize hamwe muri Werurwe 2023, cyane ko kugeza ubu nta n’andi makuru yimbitse kuri Oumuamua araboneka.
Icyakora hitezwe ko mu bihe biri imbere hashobora kuzaboneka ibindi bintu byo mu Isanzure bimeze nka Oumuamua bizagera mu karere kabarizwamo imibumbe igaragiye Izuba.
Abashakashatsi bavuga ko nibihagera bishobora kuzatanga amahirwe yo kumenya amakuru yisumbuye ajyanye na Oumuamua.