Menya Inkomoko yo kwiyahura

Hari zimwe mu nyandiko zigaragaza ko amateka yo kwiyahura yatangiye hagati y’ikinyejana cya 13 na 14 mbere y’ivuka rya Yesu Kirisito, atangirira ku mucurabwenge w’Umugiriki ari na we wiyahuye bwa mbere   witwa ‘Ajax cyangwa Aias’  wakomokaga ku mwami w’Abagiriki Telamon na Periboea.

Ajax yiyahuye mu gihe cy’intambara y’Abagiriki na Trojan, (akaba ari umujyi wa kera kuri ubu ni  Hisarlık muri  Turukiya),  aho Abagiriki barwanyaga abanya Troy babahora ko Alexander Paris ashimuse umugabekazi wo mu Bwami bwa Sparta amukuye ku  mwami Menelaus.

Iyi ntambara ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane mu mateka y’Abagereki, binyuze mu bitabo byinshi by’ubuvanganzo nkicyitwa Iliad ya Homer n’ibindi.

Izindi nyandiko zigaragaza ko mu mwaka wa 510 mbere y’ivuka rya Yesu, Umunyaromania yiyahuye kubera umujinya yatewe n’umwana w’umwami witwa Sextus Tarquinius wari umufashe ku ngufu.

Kwiyahura kwe kwateye uburakari bwinshi cyane habaho kwigomeka gukabije bituma bahirika ingoma ya cyami hajyaho Repubulika.

Abiyahuye  bavugwa muri Bibiliya

Inyandiko za Bibiliya na zo zigaragaza abavugwamo bagiye biyahura barimo  Abimeleki uvugwa mu gitabo cy’Abacamanza 9:54 hagira hati:” Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe n’umugore.” Uwo musore aramusogota arapfa.

Undi ni Sawuli uvugwa muri  1 Samweli 31:44. Hagira hati:” Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” 

Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.

Undi uvugwagwaho kwiyahura ni Ahitofeli muri Samuweli wa 2, 17:23 hagira hati:”Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w’iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se.”

Mu bandi biyahuye harimo Zimuri, Yudana Samusoni nubwo yari afite intego yo kwica Abafiristiya gusa.

Muri raporo y’uyu mwaka 2024 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko buri mwaka ku Isi abantu  720 000 bari hagati y’imyaka 15-29 bapfa biyahuye.

Raporo yawo ya 2023 yagaragaje  ko indwara y’agahinda gakabije iza  ku isonga mu zituma kuri ubu abantu biyahura aho yibasiye igitsina gore kurusha igitsina gabo kuko 6% by’abagore bibasiwe nayo, 4% ari abagabo, 5% ari abakuze mu gihe 5,7% barengeje imyaka 60.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ikeshamvugo

Tue Sep 3 , 2024
Ikeshamvugo  Ni ubuhanga bukoreshwa mu kuvuga no guhanga mu kinyarwanda. Iyo akaba ari imvugo inoze, yuje ikinyabupfura, ifite inganzo kandi ivugitse ku buryo bunoze. Ikeshamvugo ahanini, ni imvugo ikoreshwa mu guha agaciro umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’akamaro gifite mu muco w’Abanyarwanda, bityo hakirindwa gukoreshwa izina ryacyo mu […]

You May Like

Breaking News