Meteo Rwanda yatangaje ko ukwezi kwa Kanama 2024 kuzakomeza kurangwa n’izuba

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko ukwezi kwa Kanama 2024 mu bice byinshi by’igihugu hazarangwa n’ibihe by’izuba.

Meteo Rwanda yagaragaje ko ibyo bizagira ingaruka ku buhehere bw’ubutaka ndetse hakaba hanateganyijwe n’igabanuka ry’amazi muri rusange.

Ibyo kandi birashingira ku kuba u Rwanda ruri mu bihe by’impeshyi ariko mu gice cya kabiri n’icya gatatu cy’uku kwezi, ubuhehere bw’ubutaka buziyongera bitewe n’imvura iteganyijwe kwiyongera muri ibyo bice.

Meteo Rwanda kandi yatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice hazagwa imvura nke hamwe na hamwe.

Yatangaje ko imvura iteganyijwe muri Kanama 2024 iri hagati ya milimetero 0 na 60.

Nko mu Burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyabihu, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu n’igice gito cyo mu majyarurugu ya Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Meteo Rwanda yashimangiye ko imvura iteganyijwe ari nk’isanzwe muri uko kwezi kwa Kanama.

Ku rundi ruhande ariko ibice bito byo muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe, Akarere ka Rutsiro, Ngororero, ibice byo hagati mu turere twa Rubavu na Musanze no mu majyaruguru y’Akarere ya Burera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.

Ku birebana n’ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe ninjoro bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 6 na 14.

Nubwo bimeze bityo ariko muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bwa Kanama.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe kwiyongera ugereranyije n’amezi yabanje, cyane cyane mu Ntara y’Uburengerazuba aho umuyaga mwinshi uteganyijwe.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Venezuela: Perezida Maduro yavuze ko atifuza WhatsApp mu gihugu cye

Wed Aug 7 , 2024
Nicolas Maduro, Perezida wa Venezuela yatangaje ko yamaze gusiba urubuga rwa Whatsapp muri telefone ye, asaba abaturage ko nabo barusiba mu ma telefone yabo kubera ko ruri gukoreshwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye mu guharabika igihugu cye ndetse no kugica intege. Bibaye nyuma y’iminsi mike atsinze amatora, ibihugu by’i Burayi […]

You May Like

Breaking News