Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, yasabye ikipe atoza ko yamugurira umukinnyi w’Umugande Milton Kalisa usanzwe akinira ikipe ya Vipers yahoze atoza.
Milton Kalisa ukina asatira anyura ku ruhande rw’iburyo, yifujwe na APR FC mu mwaka wa shampiyona ushize ubwo yari itangiye kugura abanyamahanga, gusa birangira itamubonye nyuma yo gusabwa amafaranga y’umurengera iyi kipe itari ifite kuri ubwo.
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yasabye ko bamugurira uyu mugande kuko ari we abona washobora gutuma iyi kipe ijya ku rwego rwo guhangana na mukeba APR FC, aherutse gutangaza ko hari urwego yagezeho.
Avuga ku guhangana n’iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona Robertinho yagize ati “Ntabwo byoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane.
“Mfitanye gahunda na Perezida ,Tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya y’ingenzi dukeneye kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo dutsinde ‘derbie’ kugira ngo dukine Champions League.”
Kugeza ubu, Rayon Sports ntabwo irafata umwanzuro wo kuba yagura cyangwa yareka Milton Kalisa gusa mu bakinnyi bashya yari yaguze amakuru avuga ko kugeza ubu Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou atari yemeza abatoza ari na yo mpamvu ishobora gusubira ku isoko.
Mu bandi bakinnyi bashya iyi kipe ifite yerekanye kuri Rayon Sports Day, barimo Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.
Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wahawe amasezerano y’imyaka itatu, ndetse akaba amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino ine ya gicuti, ni umwe muri batandatu bakiri bato iyi kipe iteganya kuzifashisha muri uyu mwaka w’imikino.
Abandi iyi kipe yerekanye ni myugariro w’Umunya- Sénégal, Youssou Diagne wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc na mugenzi we utaha izamu, Fall Ngagne wakiniraga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque.