Mujawamariya Jean D’arc wari usanzwe uyobora minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yirukanwe ku nshingano nyuma yuko agomba kubanza kubazwa ibyo akurikiranyweho.
Mu itangazo riturutse mu biro bya minisitiri w’intebe rimaze kujya ahagaraga mu kanya gashize rivuga ko uwahoze ari minisitiri wa minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ko yirukanwe ku mirimo kubera ibyo agomba kubanza guhatwamo ibibazo nubwo ritigeze ribijya mu mizi ngo risobanure ibyo ari byo .
Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryo ku itariki 12 Kamena 2024 riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, nibwo Dr. Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), iba Minisiteri ya kane yari ayoboye.
Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wavutse mu 1970, azwiho ubuhanga mu by’Ubutabire (Chimie), dore ko ari na byo yaminujemo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo mu Burusiya.
Yakomereje amashuri ye mu bijyanye n’Ubutabire n’Ubugenge (Chemistry and Physics), muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Indian Institute of Technology Roorkee, ahavana impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).
Muri 2001 ubwo yari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu nzira ava ku kazi, ngo nibwo abanyeshuri yigishaga baje biruka bamusanga bamuhobera bamubwira bati ‘Congs’ ariko we atazi ibyabaye, bamubwira ko bumvise itangazo rimugira Umunyamaganga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.
Muri 2005 yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Makuru na Kaminuza, bidatinze muri 2006 agirwa Minisitiri w’Uburezi.
Ni inshingano yamazemo imyaka ibiri, muri 2008 agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, inshingano yakoze mu myaka irenga itatu aho muri 2011 yoherejwe kuyobora inshuri rikuru ry’ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST, ishuri ryavugwagamo ibibazo bitandukanye, ava muri izo nshingano muri 2013, ishuri arisubije ku murongo.
Kuva mu 2013, Perezida Paul Kagame yamwohereje guhagararira u Rwanda mu Burusiya, aho yamaze imyaka itandatu, muri 2019 agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.
Bamufunge😌😊🤕