Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ni umwe mu magana y’urubyiruko rwitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye mu ihema rya Camp Kigali ku wa 11 Nyakanga 2024.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abanyarwenya biganjemo abakizamuka, ndetse n’abubakiye amazina muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi.
Muri Gen-Z Comedy yabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Nyakanga 2024 hari hatumiwemo abanyarwenya barimo Pirate, Umushumba, Isacal, Dogiteri Nsabii, Killaman n’abandi benshi mu gihe umuhanzi w’umunsi yari Danny Nanone.
Danny Nanone wagarutse ku rugendo rw’umuziki amazemo imyaka 15 yagaragaje ko yishimira urwego umuziki ugezeho, ahishura ko ku bwe akunda abahanzi barimo Meddy, Bull Dogg, Riderman na Christopher.
Uretse Danny Nanone waganirije abitabiriye iki gitaramo akaza no kubataramira, abahanzi barimo Nsabimana Léonard wamamaye nka Ndandambara na Nyirinkindi bari mu bitabiriye iki gitaramo, na bo bakoze mu nganzo bataramira abari bakoraniye muri Gen-Z Comedy by’umwihariko mu ndirimbo zabo zikangurira abari aho gutora Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.
Nsabimana Léonard yaririmbye indirimbo Ndandambara yanamwitiriwe mu gihe Nyirinkindi we yaririmbye iyitwa ’Mutore cyane’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame.
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Killaman wafatanyaga na Dogiteri Nsabii mu gusetsa abacyitabiriye cyane ko bari bo banyarwenya b’umunsi.
Nyambo na Titi Brown bari basohokanye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Umunyamideli Anipha umaze kubaka izina mu bitaramo bitandukanye ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Danny Nanone niwe wari umutumirwa w’umunsi
Martin Rutagambwa wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports ntajya acikwa n’iki gitaramo
Ubwitabire bwari hejuru muri Gen-Z Comedy
Minisitiri Dr Utumatwishima mu bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy
Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy aganira na Danny Nanone
Danny Nanone yaganirije urubyiruko rwari muri iki gitaramo byinshi ku rugendo rwe
Ndandambara yatanze ibyishimo mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Umushumba, umunyarwenya umaze kuzamurira izina rye muri Gen-Z Comedy
Pirate ni umwe mu banyarwenya bubakiye izina muri Gen-Z Comedy ukunzwe n’abatari bake
Dogiteri Nsabii na Killaman nibo basoje igitaramo cya Gen-Z comedy