Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yatangaje ko nka Minisiteri ya Siporo nta ruhare bagira mu gushyiraho abayobozi b’Ingaga za siporo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, mu kiganiro cya RTV KickOFF gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Abajijwe niba Minisiteri ya Siporo nta ruhare igira mu ishyirwaho ry’abayobozi ba za Federasiyo Minisitiri Nyirishema yavuze ko nta rwo bagira mu kubashyiraho.
Ati: “Oya nta rwo tugira. Uruhare ruba mu kubagira inama kandi kubikurikiranira hafi numva nta kosa ririmo.”
Muri iki kiganiro cyamaze isaha n’igice Minisitiri Nyirishema yabajijwe kuri gahunda yo kongera abanyamahanga mu makipe y’igihugu avuga ko ko ari iby’igihe gito.
Ati: “Sinshaka ko tuyifata nka gahunda y’igihe kirekire, tuyifate nk’iy’igihe gito yo gutegereza ko abato bacu baza. Ni yo mpamvu muri gahunda yacu itarimo, nka Minisiteri ntidufite gahunda yo gushakisha abantu duha ubwenegihugu.”
Avuga ko gahunda ihari ahubwo ari ugushaka buri munyarwanda wese ufite impano akaba yasabwa gutanga umusanzu we mu makipe y’igihugu atandukanye.
Ati: “Icyo dushaka ni uko abana bacu bazamuka bagahabwa ubushobozi n’ibikenewe byose ahubwo natwe andi makipe akabiyambaza. Icyo gushyiramo imbaraga ni ukumenya ko aho buri Munyarwanda wese ufite impano yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yaba yaragezweho.”
Abakunzi ba Ruhago, impaka zarı zose ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga bakwiye gukina shampiyona uherutse kongerwa ukagirwa 10, harimo batandatu bemerewe kubanza mu kibuga.
Minisitiri Nyirishema yagaragaje ko icy’ingenzi ari ukureba urwego abo banyamahanga bazanwa bariho ariko kandi hagashyirwa imbaraga mu kuzamura Abanyarwanda kuko ari bo ba mbere kandi bari mu nshingano zabo.
Ati: “Nubwo twifuza kuzana abanyamahanga ariko dukeneye kuzana abagifite akamaro, bafite ubushobozi. Ariko uza imbere ni Umunyarwanda kuko ni zo nshingano dufite ahubwo abanyamahanga baza kudufasha kuzamura uwo mukino. Ikindi kuki batavuga abanyarwanda bajya gukina hanze?”
Ku bijyanye n’ubusumbane buvugwa ku imitangire y’agahimbazamusyi ku baserukira igihugu mu mikino itandukanye, yavuze ko bigiye kunozwa.
Ati “Imbonerahamwe [y’uburyo agahimbazamusyi gatangwa ku makipe y’igihugu] irakenewe, hari ihari ahubwo igikenewe ni ukuyisubiramo tukareba niba ijyanye n’igihe.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.