Mirundi Joseph Tamale wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mbere yo guhinduka umusesenguzi ukomeye wa Politiki ya Uganda ndetse n’akarere, yapfuye.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 60 y’amavuko wanamenyekanye nk’umunyamakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama.
Yaguye mu bitaro bya Kisubi aho yari amaze ibyumweru arwariye.
Umuhungu we, Mirundi Tamale Jr ari mu bemeje inkuru y’urupfu rwe.
Mirundi Tamale wari uzwiho kuvuga atarya indimi, yabaye umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni kugeza muri 2015 ubwo yamwirukanaga kuri izo nshingano.
Icyo gihe Museveni yahise amugira umujyanama we mukuru ushinzwe itangazamakuru.