Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Morocco cyo muri Afurika yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu masaha 24 gusa.
Ibi byabaye none ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru dukesha ArabNews abivuga. Abantu 21 byatangajwe ko ari bo bapfuye bazize igipimo cy’ubushyuhe budasanzwe.
Ikigo gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko ahanini itumbagira ry’ubushyuhe rimaze iminsi ryibasiye ibihugu biherereye mu majyaruguru ya Afurika. Bivugwa ko guhera ku wa mbere ku geza ku wa gatatu muri iki cyumweru ubushyuhe bwageraga no ku gipimo cya dogire z’ubushyuhe 48⁰C.
Abenshi mu bantu bapfuye bari batuye muri Beni Mellal, bari bafite ibibazo by’uburwayi budakira hamwe n’abageze mu zabukuru. By’umwihariko ubushyuhe bwiyongereye cyane bwateje ibibazo ku buzima bwa bamwe.
Ntibiratangazwa niba abapfuye uyu munsi ari wo mubare munini ubonetse muri kino gihugu biturutse ku bushyuhe bukabije. Gusa ngo biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ubushyuhe buraza kugabanukaho gato.
Komisiyo ishinzwe igenamigambi yatangaje ko igipimo cyo hejuru cy’ubushyuhe ndetse n’umwuma uturutse ku zuba muri iki gihugu byatumye umubare w’abashomeri urushaho kwiyongera.
Abahanga muri siyansi basobanuye ko ibiri kuba muri iyi minsi birimo n’ubushyuhe bwinshi ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyamaze kwangizwa bikomeye.