Umwami Mohammed VI wa Maroc yababariye abarimo abanyamakuru Taoufik Bouachrine, Omar Radi and Soulaimane Raisouni, muri gahunda yo gutanga imbabazi ku mfungwa 2,476 zari zarakatiwe nkuko byemezwa n’ubutegetsi.
Ibi byabaye mu gihe umwami Muhammed VI wa Maroc yizihizaga imyaka 25 amaze ku ngoma. Itegeko nshinga rya Maroc riha umwami uburenganzira bwo kubabarira cyangwa kuvanaho ibihano. Ibi bikunda gukorwa mu gihe cy’iminsi mikuru ku rwego rw’igihugu.
Aba banyamakuru batatu bari bazwiho kunenga gahunda z’ubutegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Bari barahamijwe ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina ariko barabihakana. Abaharanira uburenganzirwa bwa muntu bari bavuze ko izi manza ari iza politike.
Taoufiq Boachrine wari umwanditsi mukuru yakatiwe imyaka 12 y’igifungo naho Omar Radi na Soulaimane Raisouni umwe yakatiwe itandatu undi itanu uko bakurikirana.
Umwami yababariye abandi bantu 16 bari barahamijwe ibyaha by’ubuhezanguni n’iterabwoba nyuma yo gusuzuma uko bahagaze nkuko byatangajwe na ministeri y’Ubutabera.