Leta ya Morocco yahagaritse abimukira 45 015 bari bagiye i Burayi banyuze mu nzira zitemewe zishyira ubuzima bwabo mu kaga kuva uyu mwaka watangira, ndetse inatamaza udutsiko 177 twafatranaga abo bimukira, nk’uko byashimangiwe na Minisiteri y’Umutekano y’icyo gihugu.
Nta mibare yatangajwe yo mu gihe nk’iki cy’mwaka ushize wa 2023, ndetse Minisiteri y’Umutekano ntiyigeze isubiza itangazamakuru ryashakaga amakuru yimbitse.
Umwaka ushize wose, Guverinoma ya Morocco yari yemeje ko hagaritse abimukira 75,184 bashakaga kunyura mu nzira zitemewe berekeza mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, by’umwihariko u Bwongereza.
Icyo gihe imibare yagaragazaga ko yiyongereyeho 6% ugereranyije n’imibare y’umwaka wabanje.
Nanone kandi Ingabo za Morocco zirwanira mu mazi zarokoye abanru 10 859 bari barohamye mu Nyanja nk’uko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ibyemeza.
Minisiteri yagize iti: “Mu mwaka wa 2024, Morocco ikomeje guhura n’ubwiyongere bw’ikibazo cy’ubwimukira nk’umusaruro utaziguye w’umutekano muke mu bihugu byo mu gace ka Sahel n’indi mipaka byegeranye.
Morocco ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kwifashishwa n’Abanyafurika banyotewe no kwimukira i Burayi banyuze mu Nyanja ya Mediterranee, iy’Atalantika cyangwa basimbuka inkuta zizengurutse uduce twa Ceuta na Melilla muri Espagne.
Morocco na Espagne byashyize imbaraga mu butwererane bwabyo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubwimukira bunyuranyije n’amategeko, ndetse byanashyizeho ingamba zihariye guhera mu mwaka wa 2022.
Gusa mu mwaka ushize, amagana y’abimukira yaciye icyuho anyura mu kayira k’amazi kabageza i Ceuta nk’uko bishimangirwa na Polisi ya Espagne.
Gusa ingamba zikarishye zakajijwe ku mipaka yo mu majyaruguru zikomeje gutuma abo bimukira barushaho gufata ibyemezo byongera ibyago byo kuba baburira ubuzima mu kugerageza kugera mu Birwa bya Canary.