Nyuma y’uko umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Paul Nonso Okoye ‘Rudeboy’ yasobanuye neza ko itsinda rya P-Square ryongeye gusenyuka, ku ruhande rwa Peter Okoye, ‘Mr P’ na we yanze kuripfana, asaba abafana be kwihangana ku byerekeye icyo kibazo.
Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Mr. P yashyize ahagaragara ubutumwa busaba abafana kwihangana nyuma y’ayo makuru avuga ko iryo tsinda ryasheshwe, mu avuga ko hari umuzingo ugiye kujya hanze mu minsi ya vuba uzasubiza ibyo bibazo byose bubaza.
Twabibutsa ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo Paul Nonso Okoye ‘Rudeboy’ yemeje ko itsinda rya P-Square ryongeye gutandukana avuga ko kuva bakongera gusubira nta kintu gifatika cyigeze gikorwa.
Itsinda rya P-Square ryatandukanijwe bwa mbere mu 2016 maze ryongera guhura mu 2021, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize ari bwo hatangiye kuvuka ibihuha bivuga ko bombi bongeye gutandukana.