Mu magambo yuje urukundo Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu minsi mike iri imbere aho ateganya kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Nejejwe no gutangaza ko vuba aha nzasura u Rwanda, iwacu imuhira ha kabiri. Nzitabira umuhango w’irahira rya Afande Kagame. Nta gushidikanya ko uzaba ari wo birori bikomeye muri Afurika kurusha ibindi muri uyu mwaka. Rukundo Egumeho (rugumeho)!’’

Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere, mu muhango uzabera muri Stade Amahoro i Remera.

Ni umuhango witezweho kwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bo hirya no hino ku Isi.

Gen. Muhoozi byitezwe ko ashobora kuzaba awuhagarariyemo se Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2023. Ni uruzinduko rwasize Perezida Kagame yakiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko.

Muri Mutarama na Werurwe 2022 na bwo Muhoozi yari yarasuye u Rwanda mu nzinduko zari mu rwego rwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka itanu warazambye.

Uruzinduko rwo muri Werurwe 2022 rwasize Perezida Kagame amwakiriye mu rwuri rwe, amugabira Inyambo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama yatawe muri yombi

Mon Aug 5 , 2024
Mu gihe hamaze iminsi havugwa inkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB),bamwe banyuranya n’amabwiriza yashyizweho batangiye gutabwa muri yombi. Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kabarore,Akagari ka Nyabikiri mu mudugudu wa Ngarama yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2024 azira […]

You May Like

Breaking News