Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Nzeri 2024, haravugwa imirwano ikaze, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba basanzwe bafatanya z’Abawazalendou mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yaba ifitanye isano no kugenzura bariyeri nyinshi basoresherezaho mu buryo butemewe nku muhanda uhuza Sake n’inzira ya Nzulo, ahantu h’ingenzi hanyura ibicuruzwa n’abantu.
Abantu bavanwe mu byabo bari mu nkambi za Bulengo na Lushagala bafite ubwoba nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Iyi mirwano yateje impungenge nyinshi mu baturage bavanwe mu byabo baba mu nkambi za Bulengo na Lushagala, ziherereye hafi y’imirwano. Kubera gutinya kubw’umutekano wabo, abavanywe mu byabo bari mu gihirahiro, mu gihe akarere ka Goma kamazemo iminsi umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye iba ijagata muri uyu mujyi.
Nk’uko amakuru aturuka aha abitangaza, izo bariyeri basoresherezaho imisoro mu buryo butemewe n’isoko y’ingenzi y’ibyo iyi mitwe yitwaje intwaro iri mu karere yinjiza. Guhanganira kugenzura izo bariyeri ni byo nyirabayazana y’amakimbirane akaze hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Kuri iki cyiciro, nta bantu bapfuye muri iyi mirwano baramenyekana, kandi Ingabo za Congo ntacyo ziratangaza kuri aya makimbirane.