Mu ngengo y’imari asaga Miliyari enye yagenewe gutunganya Sitade z’Uturere

Leta y’u Rwanda ifata siporo nk’inkingi ya mwamba mu guhuriza hamwe Abanyarwanda hagamijwe kubaka ubumwe, iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bwabo.

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Ngoma na Bugesera, babizi cyane kuko bagejejweho Stade zigezweho zishobora kwakira imikino itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Ni zimwe muri stade Umukuru w’Igihugu yasabwe n’abaturage mu 2017, nyuma y’igihe gito zitangira kubakwa ndetse mu 2020 zitangira gukoreshwa ibyo zagenewe.

Stade ya Nyagatare yuzuye itwaye miliyari 9,5 Frw, iya Ngoma ni miliyari 9,3 Frw mu gihe iya Bugesera yashoweho miliyari 9,5 Frw.

Mu ngengo y’imari Igihugu giteganya gukoresha mu mwaka wa 2024/2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw, harimo izigera kuri 3,9 Frw zagenewe ibikorwa byo kurangiza kubaka izi stade by’umwihariko kwishyura rwiyemezamirimo wazubatse.

Buri stade yagenewe miliyari 1,3 Frw mu gihe uturere tukishakamo ibisubizo byo kuzibungabunga no kuzitunganya birushijeho.

Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ashimangira avuga ko “twabonye stade nk’abagenerwabikorwa ariko dufite inshingano zo gukomeza kuyitaho. Ubu turi gushyiramo icyumba gikorerwamo siporo [Gym] kizadufasha kurushaho kuzikora.”

“Nyuma y’ibyo kandi hari igitekerezo cyo kurushaho kuyongerera ubushobozi kuko duteganya gutunganya n’ahandi abantu bashobora kwicara kuburyo yajyamo umubare munini.”

Buri imwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 4000, barimo abicara ahasakaye ndetse no ku ruhande hadasakaye ariko hari intebe.

Mu kibuga harimo ubwatsi bw’ubukorano ndetse uretse ikibuga cy’umupira w’amaguru, ifite n’ibibuga by’indi mikino nka Basketball, Volleyball, Tennis n’imikino y’abafite ubumuga.

Abakora imyitozo ngororamubiri cyangwa se abitoza kwiruka na bo bifashisha iyi stade mu myitozo kuko ifite inzira y’abakinnyi basiganwa ku maguru (running track).

Gahunda y’ibikorwaremezo bya siporo irakomeje, aho Minisiteri ya siporo yifuza kuzuza stade esheshatu nshya mu myaka itandatu iri imbere harimo izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Kigali Pelé Stadium yashyirwa ku rwego rugezweho.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

NEW YORK HAGARAGAYE ATM YA MBERE YA PI NETWORK

Tue Aug 13 , 2024
Intambwe Ihambaye mu Guhindura Imitangire y’Imari y’Icyerekezo Impinduramatwara mu ikoranabuhanga rikomeje kwihuta, aho ikoranabuhanga ry’imari riri mu bintu byahindutse cyane. Mu myaka yashize, cryptocurrency yabaye imwe mu mpinduramatwara zigaragara cyane mu rwego rw’imari, itanga amahirwe ashimishije mu guhangana n’imari y’umurage. Amafaranga y’ikoranabuhanga nka Bitcoin (BTC), Ethereum (ETH), na Litecoin (LTC) […]

You May Like

Breaking News