Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda, hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.
Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ibimenyetso by’iyo ndwara ari umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kuribwa mu mitsi, kuribwa mu nda no kuruka. Yongeyeho kandi ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ikaba idakwirakwizwa binyuze mu mwuka.
Minisiteri y’ubuzima yakomeje ivuga ko harimo gukorwa iperereza ku cyaba gitera iyi ndwara, ndetse no gushakisha uwo ari we wese waba yahuye n’urwaye iyi ndwara ngo yitabweho n’abaganga, ndetse banasaba buri wese wagaragarwaho n’ibimenyetso by’iyi ndwara, kugana ivuriro rimwegereye cyangwa se agahamagara ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku 114.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abarwaye iyi ndwara, minisiteri y’ubuzima ikaba isaba abantu kudakuka imitima no gukomeza imirimo yabo, ariko bakita cyane ku bijyanye n’isuku
Iri tangazo tangazo rishyizwe ahagaragara nyuma y’iminsi hacaracara amakuru avuga ko mu Rwanda hari indwara itaramenyekana ndetse hakaba n’abavuga ko hari abamaze guhitanwa na yo. Gusa mu itangazo rya minisiteri y’ubuzima ntiyavuze ko haba hari abamaze kwicwa n’iyo ndwara, cyakora yemeye ko hari abayirwaye barimo kwitabwaho n’abaganga.