Mu Rwanda hamuritswe ikigo cyitezweho kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka

Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Ikigo “We For Health”, cyitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, binyuze mu guhugura abaganga barimo abakiva ku ntebe y’ishuri.

Ni ikigo cyafunguwe ku wa 9 Kanama 2024, mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri muri Marriott Hotel, byitabirwa n’abo mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, abakozi n’abafatanyabikorwa ba ‘We For Health’ barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Inzobere mu kwita ku bana no kubaha ubuvuzi, Dr. Kayinamura Mwali Assumpta washinze iki kigo, yashimangiye ko kwifuza gufasha Minisiteri y’Ubuzima ari yo mpamvu yamusunikiye gufatanya n’itsinda rinini ry’inzobere mu kwita ku bagore n’abana kugira ngo bagishinge.

Ati ‘‘Uyu mushinga twawutekereje kuko dushaka gufasha Minisiteri yacu y’Ubuzima. Turi itsinda ry’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi, impinja n’abana, ingimbi n’abangavu.”

‘We For Health’ imaze amezi icyenda itangiye gukorera mu Karere ka Nyarugenge, gusa hari gahunda y’uko izakomeza kwagurira ibikorwa hirya no hino mu gihugu.

Ntabwo ari ukwita ku bagore n’abana gusa, ahubwo hazigishwa n’ingimbi ndetse n’abangavu ku kwirinda gutera cyangwa gutwarwa inda zitateganyijwe. Izindi serivisi ziyitangirwamo ni uguhugura abo mu rwego rw’ubuvuzi bita ku bagore batwite, abari kubyara, nyuma yaho n’abana.

Mu bizibandwaho harimo guha abavuzi ubumenyingiro buhagije ku birimo gukoresha imashini zongerera umwuka abana bavukanye ibibazo birimo no guhumeka nabi ndetse no kuvuka igihe kitageze.

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri MINISANTE, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko nubwo u Rwanda rwagabanyije umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, ‘We For Health’ ije nk’andi maboko mu gufatanya na leta kugabanya imibare yabo.

Ati ‘‘Uyu muryango utegamiye kuri leta ni igisubizo kuri twebwe, ngira ngo murabizi ko buri bana 100.000 bavutse, ababyeyi 200 bapfa. Bivuze ko ari ikibazo cy’ingutu, ni ikibazo kimaze imyaka, ariko ni ikibazo tugomba gushakira ibisubizo uko byagenda kose kuko intego yacu ni uko dushyira hamwe ingufu.’’

Mu 2024, impinja 4585 zibasiwe no guhumeka nabi zikimara kuvuka, zihabwa ubuvuzi bwo kuzongerera umwuka. Ubu burwayi kandi bwihariye 40% by’indwara zahitanye abana bavutse muri uwo mwaka bagapfa bataramara iminsi 28. Ni mu gihe ababyeyi 310 bapfuye bari kubyara.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Minisitiri w'uburezi yasuye abari gukosora ibizamini bya leta abasaba kubikorana ubushishozi

Sat Aug 10 , 2024
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yasuye ibigo by’amashuri biri gukosorerwaho ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2023/2024 mu Karere ka Muhanga, asaba abakosozi kutarenganya abana. Ni uruzinduko rwari rugamije kugenzura niba iyo mirimo iri gukorwa mu buryo bw’umwuga nk’uko bisanzwe. By’umwihariko ibigo Minisitiri Twagirayezu yasuye ni ibya GS St Joseph Kabgayi […]

You May Like

Breaking News