‘Boneza Ubucuruzi’ ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ejo ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi na Leta ya Amerika ibinyujije muri USAID.
Umushinga uzafasha kongera ikoranabuhanga rikoreshwa ku mipaka hagamijwe kumenyekanisha ibicuruzwa ku buryo bwihuse. Uzatwara miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga Miliyari 6.5 Frw mu myaka Ine.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo kuko uzakuraho imbogamizi bahuraga na zo muri gasutamo.
Siboniyo Théophile ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ko hari ikoranabuha rikoreshwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, rifite ikoranabumga rifite ibibazo birimo interineti itihuta, kuko ngo n’iyo ivuyeho akazi karahagarara.
Ati: “Iyo seriveri isubiyeho nibwo dukomeza kumenyekanisha. Tugira amahirwe kuko ubushobozi bwa interineti igihugu cyarabuduhaye ariko haracyarimo akabazo ko kutihuta kwa interineti.
Muri uyu mushinga badufashije hakabaho kwihuta kwa interineti ubucuruzi bwakwihuta, uriya mu byigano w’imodoka ku mupaka wagabanuka ariko hatagize igikorwa ubucuruzi bwajya bugenda gahoro.”
Akomeza avuga ati: “Ikindi kibazo ushobora kumenyekanisha umuzigo ikoranabuhanga rikawurekura, yamara kuwurekura hakabaho ubugenzuzi bwa RRA kandi ni ngombwa kuko itabukoze hagenderamo magendu.
Ubwo bugenzuzi bwagombye kwihuta bidasabye kubara akantu ku kandi kontineri ikaba yagenzurwa umunsi wose icyo wakekaga ugasanga kitarimo.”
Jackie Zizane, Umuyobozi Mukuru wa Feed the Future Boneza Ubucuruzi Activity (RTFA), asobanura ko icyifuzo cy’umushinga ari ugufasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Yizeza ko mu myaka Ine hazabaho kurandura burundu imbogamizi abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nazo.
Ati: “Imbogamizi zitajyanye n’imisoro ya gasutamo cyangwa n’ibindi byemewe, abantu bagenda baca ku ruhande bitemewe cyangwa n’imipaka itemewe, ibyo byose turateganya yuko bizaranduka.
Birasaba ingufu za buri wese ari abacuruzi ba rwiyemezamirimo, bazimenyekanishe mu buyobozi bubishinzwe hamwe n’inzego za Leta zifatanye n’ibihugu duturanye kugira ngo barandure izi mbogamizi.”
Uyu mushinga igice kinini cyawo kimwe kijyanye no gufasha inzego za Leta mu gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rizafasha ba rwiyemezamirimo gutunganya impapuro zabo bambukiranya imipaka.
Ibi ngo bizakoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bitume umucuruzi asaba akoresheje mudasobwa ye hanyuma n’abakozi ba gasutamo babibone bahite bashyira mu bikorwa ubusabe, byose bikorwe bari ku ikoranabuhanga.
Ati: “Turifuza ko uyu mushinga uruhare rwawo ruzagaragara kuko hari bimwe bagikorera ku ruhande bitanyuze mu ikoranabuhanga ryashyizweho ‘ESW’ byose turifuza ko byanyuzwa muri iryo koranabuhanga kuko ari ryo rifasha abacuruzi mu rwego rwo gufasha mu burucuzi bwabo bwambikura imipaka.”
Alex Mugire, Umukozi wa RRA mu mishanga ikorana na RRA, avuga ko ‘Boneza Ubucuruzi’ ari umushinga uje gukemura ibibazo bari basanganywe muri za gasutamo.
Ati: “Nkuko mwabibonye uyu mushinga uzahuza ikoranabuhanga ryose duhuriyeho mu gukora ubucuruzi.
Iyo tuvuze gasutamo tuvugamo abashinzwe ubuziranenge, uriya mushinga nuza uzahuza ikoranabuhanga ku buryo noneho umuntu azaba yicaye ahantu hamwe, agakora imenyekanisha yamara gukora imenyekanisha abo bireba bose bakabikoraho, umuzigo ugasohoka.
Ibi bizagabanya umwanya n’amafaranga abantu batakaza muri iyo nzira (Process) yo kumenyekanisha kandi uwo mwanya uzagabanyuka.”
Akomeza avuga ati: “Abacuruzi bagaragaza yuko ubucuruzi muri iki gihe bufite imbogamizi, ariko uyu mushinga uzadufasha mu gukuraho ziriya mbogamizi kuko cyane cyane usanga izo mbogamizi ziri ku mipaka ariko kuko inzego zose zigiye gukorera hamwe uzasanga hatabaho gutakaza umwanya abantu bose bakorana.
Umukozi wa gasutamo hari ibyo yakoraga agategereza uwa Rwanda FDA, uwa RICA, bazajya bakorera hamwe ugasange noneho ubucuruzi burihuta ntawe utinda ku mupaka.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien, avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhagaze neza.
Ibyohorezwa mu mahanga n’ibitumizwayo MINICOM igaragaza ko bihagaze neza.
Ati: “Icyo twaganiriyeho ni ukureba uko ubucuruzi bwarushaho kunozwa neza mu babukora, byaba ari ibyinjira n’ibisohoka bibashe gukorwa nta mbogamizi zirimo.
Avuga ko umushinga icyo ugamije ari ukurushaho koroshya ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo harebwe imbogamizi zihari zituma butagenda neza zishobore kuvanwaho ndetse no guhuza serivisi zisabwa n’abakora ubwo bucuruzi kugira ngo abasaba izo serivisi haba ku buryo bw’ikoranabuhanga bibashe kuborohereza.
Ati: “Wa mwanya byamutwaraga ajya mu bigo bitandukanye gusaba ibyangombwa nibikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga bizamworohera ku buryo ashobora kubikora uyicaye ahantu hamwe atiriwe ajya muri za nzego zitandukanye.
Icyo gihe bigabanya ikiguzi byamutwaraga agenda ahantu hose ndetse n’umwanya.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko uyu mushinga uzavanaho imbogamizi abacuruzi bahuraga nazo.
Keisha L. Effiom, Umuyobozi uhagarariye USAID mu Rwanda n’i Burundi, yavuze ko ‘Boneza Ubucuruzi’ ari umushinga uzagirira akamaro abikorera mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati: “Imishinga nk’uyu nguyu ni ingenzi mu iterambere hibandwa cyane gukuraho imbogamizi abacuruzi bahura nazo.
Kuba hatangijwe uyu mushinga, bivuze ko abikorera bazabyungukiramo, Guverinoma ndetse n’abanyarwanda. USAID buri gihe yita ku iterambere, bityo rero uyu mushinga ugiye kuvanaho imbogamizi ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwihute.”