Mugihugu cya Kenya Umupolisi yarasiwe murukiko!

Umupolisi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Kenya yishwe arashwe nyuma yuko arashe umucamanza mu rukiko mu murwa mukuru Nairobi.

Uwo mupolisi w’ipeti rya ‘Chief Inspector of Police’ (CIP) yarashe umucamanza mukuru Monica Kivuti wo mu rukiko rwa Makadara, nyuma gato yuko afashe icyemezo mu rubanza amakuru avuga ko umugore we aregwamo.

Bivugwa ko uwo mupolisi mukuru yarakajwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuburizamo gufungurwa by’agateganyo kw’umugore we nyuma yuko yari yarabuze.

Uwo mupolisi mukuru, watangajwe ko yitwa Kipchirchir Kipruto, ukuriye stasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu burengerazuba bwa Kenya, yahise asohora imbunda arasa umucamanza, aramukomeretsa.

Abandi bapolisi bakuru bari bari mu rukiko basubije ako kanya, umwe muri bo arasa uwo mupolisi mukuru watangiye kurasa, aramwica.

Muri uko kurasana, abandi bapolisi bakuru batatu bakomeretse, nkuko bikubiye muri raporo ya polisi y’ukuntu byagenze.

Uwo mucamanza n’abapolisi bakuru bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro.

Urwego rw’ubucamanza rwa Kenya rwavuze ko uwo mucamanza “yasheshe kurekurwa by’agateganyo hatanzwe ingwate ku muntu ushinjwa utaritabye urukiko ndetse wari wananiwe gutanga ibisobanuro bishimishije ku kutitaba urukiko“.

Itangazo ry’urwo rwego ryagize riti “ Ako kanya iki cyemezo kigitangazwa, umuntu yarashe umucamanza amukomeretsa mu mayunguyungu.”

– Advertisement –

Iryo tangazo ryavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko “uwarashe ni umupolisi mukuru washakanye n’ucyekwa”.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari ari mu rukiko “ku mpamvu zitazwi”.

Polisi ya Kenya yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateje uko kurasa.

Urwego rw’ubucamanza rwavuze ko ruzavugurura ingamba z’umutekano ndetse rwijeje umutekano abakozi bo mu bucamanza n’abandi bagana inkiko.

Umwanditsi mukuru w’ubucamanza Winfridah Mokaya yagize ati “Nk’umuryango w’ubucamanza, twifurije mugenzi wacu gukira vuba. Tunihanganishije umuryango w’umupolisi mukuru wapfiriye muri ibi byabaye bibabaje.”

Gateofwise.com

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Mifotra yagize icyo yizeza abarimo urubyiruko

Fri Jun 14 , 2024
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko nubwo gahunda yo guhanga imirimo yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid-19 hamaze guhangwa irenga icyigero cya 90%, ndetse Gahuda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1) igaragaza ko uyu mwaka ugomba kurangira hahanzwe imirimo irenga Miliyoni Ebyiri. Ibi byatangajwe ubwo hakorwaga ibiganiro byahuje Minisiteri y’abakozi […]

You May Like

Breaking News