Abasengera mu musozi wa Kanyarira no mu ishyamba rya Kabgayi mu Turere twa Ruhango na Muhanga, bavuga ko gusengera muri ibi bice baba bizeye ko amasengesho yabo agera ku Mana, ndetse abafite ibyifuzo bigasubizwa.
Leta y’u Rwanda irasaba aba baturage kudasengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu mashyamba, ku misozi, mu bitare n’ahandi hatemewe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagaragaye ahantu 109 hasengerwa hatemewe hashyira ubuzima mu kaga.
Ku musozi wa Kanyarira no mu ishyamba rya Kabgayi, haracyagaragara abantu baza kuhasengera nubwo ari hamwe mu hatemewe gusengerea hagaragajwe n’inzego z’ubuyobozi.
Tuyisenge Liliane ukomoka mu Mujyi wa Kigali Imvaho Nshya ikaba yamusanze mu musozi wa Kanyarira yaje gusengerayo, avuga ko kuba aba yavuye i Kigali akaza muri uyu musozi aba yizeye ko isengesho rye Imana iryumva, n’ibyifuzo bye bigasubizwa.
Ati: “Jyewe ubu navuye mu Mujyi wa Kigali nza gusengera muri Kanyarira, kubera ko ari ho nizeye ko isengesho ryanjye Imana iri buryumve. Ndetse nkaba atari ubwambere nje hano kuhasengera, kandi uko mpaje nsubira mu rugo nishimye numva nahindutse mushya.”
Gusengera mu kiliziya cyangwa mu rusengero sibyiza nko gusenga uzamuka umusozi.
Tuyisenge avuga kandi ko kuba wajya gusengera mu kiliziya cyangwa mu rusengero nabyo atari bibi, ariko kuriwe ayo masengesho atabasha kugera ku Mana, nko gusengera ahantu uzamuka umusozi kandi wiherereye.
Ati: “Jye Kubwanjye iyo ndi gusengera hano ni bwo mba numva nyuzwe kurusha kujya guse mu rusengero. Kuko iyo ndi muri uyu musozi ndawuzamuka nagera mu mpinga ngasenga, kandi amasengesho yanjye mba nizeye ko agera ku mana kuruta kuba nagiye gusengera mu rusengero.”
Kuradusenge Claudette ukomoka mu Karere ka Kamonyi Imvaho Nshya yasanze asengera mu ishyamba rya Kabgayi avuga ko kuba ari gusengera mu ishyamba, bimufasha kwegerana n’Imana, ndetse kuri we gusengera mu rusengero bitamufasha nk’uko aba ari gusengera mu ishyamba.
Aragira ati: “Mubyukuri jyewe kuba mba navuye iwacu mu karere ka Kamonyi, nkaza gusengera muri iri shyamba rya Kabgayi. Bishingiye ku kwemera kwanjye kuko gusengera mu rusengero bitamfasha guhura n’Imana, nyamara iyo ndihano ndasenga nkanyurwa nkumva nabaye mushya, yewe ngasubira iwacu nasubijwe.”
N’ubwo aba bavuga ko gusengera mu ishyamba no mu misozi bibahuza n’Imana, Bizimana Eric Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Arasaba abasengera mu misozi kwibuka ko aho baba basengera hatemewe ndetse hashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ku buryo bakwiye kujya basengera ahantu hemewe.
Ati: “Rwose ndashaka kubwira abantu basengera mu misozi ya Kanyarira no mu mashyamba, bitemwe kuko ntago hemewe. Icyiyongereyeho, gusengera ahantu nka hariya biba biri gushyira ubuzima bwabo mu kaga na cyane ko iyo bari mu mashyamba baba bari ahantu hatagaragara noneho n’umutekano wabo ukaba uba utuzewe, rero ndabagira inama yo gusengera ahantu heza hemewe aho n’umutekano wabo uba wizewe.”
Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, n’iz’Abadepite, Perezida wa Repuburika Paul Kagame.
Nawe akaba yaragarutse kukibazo cy’insengero, avuga ko ikibazo kirimo ahanini gishingiye kunsengero zitujuje ibisabwa.
No kubihayimana usanga bashuka abanyarwa, bakabatwara imitungo yakabaye ibafasha kwiteza imbere, ndetse Perezida avuga ko atazihanganira abakomeza gushuka abanyarwa ngo babateze ubukene.
Byinshi utazi kuri Kanyarira, umusozi uhoramo amarira n’amaganya, ibisingizo n’amasengesho
N.B: Iyi nkuru igiye kuvugwa yanditswe ku wa 09/09/2015
Kanyarira, umusozi muremurere witegeye Kabgayi n’Umujyi wa Muhanga, ufubitswe n’ishyamba rya pinusi, ryuzuyemo ibitare, igahoramo benshi bayigize umutoni, bemeza ko baboneramo ibitangaza by’Imana batigeze kubona ahandi.
Ntibyoroshye kubara inkuru y’ubudasa bw’abaturuka imihanda yose, basimbutse insengero amagana na kiliziya, bakaza ku musozi wa Kanyarira, bajyanye ibyifuzo bizeye ko
bisubizwa.
Abasore n’inkumi, ababyeyi, abasheshe akanguhe bose Ikinyamakuru Izuba Rirashe
cyabasanze mu musozi basengera mu ishyamba mu matsinda, bamwe ku giti cyabo,
abandi mu buvumo kuwa 5 Ugushyingo 2015.
Ntibakangwa n’imvura y’umurindi, bamwe ibacikiraho basenga mu majwi aranguruye,
bamwe barira, bateze amaboko muri iyo mbeho y’ubutita mu kirere cyuzuyemo igihu.
Amabanga y’abakirisitu mu gutakambira Imana
Nari mfite amatsiko menshi y’uburyo Kanyarira yamamaye, ikaganwa. Nayizengurutse,
naninjira mu buvumo, bunini buteguyemo imikeka nk’iyo mu musigiti.
Nakuyemo inkweto nzisiga ku muryango, ntungurwa no kubona burimo abantu barenga 30, bampaye karibu, ntibanyishisha, bandamutsa bati “Yesu ashimwe”, ndabikiriza.
Amatsiko akiri menshi, bansabye ko dusengana, mbona bamwe basoma udupapuro
twuzuye mu buvumo, ducometse mu myenge igiye iri mu rutare.
Mfashe kamwe, nasanzeho amaganya n’agahinda k’umugore wanditse ko afite byose byifuzwa na benshi i Kigali, birimo inzu y’agaciro gakomeye nubwo atashyizeho
igiciro, ariko asaba umuntu wese kumusengera, umugabo we agacururuka kumujujubya.
Anasabira abana be biga mu mashuri yisumbuye ngo Imana ibahe gutsinda neza. Aka
gapapuro nongeye kukazinga ngacomeka aho kari kari.
Mukanyamwasa Bonifirida yabwiye Izuba Rirashe ko yafashirijwe muri Kanyarira,
ati “Nahaje ubona urugo rusa n’urwanananiye, ndahasengera cyane nkajya naharara, ariko nagiye nsubizwa urugo ruratekanye nta kibazo.”
Uyu mubyeyi w’abana, yemeza ko benshi bahakura umutungo n’ibindi byinshi bifuza kuko “uko wasabye ni ko Imana iguha, icyo waje usengera Imana irakigusubiza.”
Yongeyeho ko n’ibyifuzo byanditswe ku mpapuro, bisengerwa, n’icyo umuntu yanditse ntihagire ukigwaho, bizera ko Imana iba yakibonye kare.
Mukanyemazi Serafina utuye mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, yavuze ko
yatangiye gusengera muri uyu musozi mu myaka umunani ishize, ariko abona ko ibitangaza bihaboneka kuko abantu biyongera umunsi ku wundi.
Ati “Uyu ni umusozi Imana yahisemo.” Ibi anabishingira ko hasigaye haganwa
n’abanyamahanga, kuko hari n’abazungu basenganye mu bihe bitandukanye.
Mu bitangaza birondorwa, hazamo abasabye kubona abagabo bagashyingirwa,
gukira indwara zikomeye, umwuka mwiza mu mibanire y’abashakanye, n’ibindi.
Harimo n’uwabwiye iki kinyamakuru ko yahabwiriwe n’Imana ko azajya kubwiriza mu mahanga ya kure, bibaho, ajya muri Afurika y’Epfo bimutunguye, abona n’abamwishyurira tike y’indege.
Karemera Gonzarive, avuga ko umurokore wari uturutse i Kigali mu 2013, yamuhanuriye
ko agiye kubona inka yo korora. Bidatinze, atungurwa no guhabwa na muramu we
ibihumbi 150 byo kugura inka.
Hari umupolisi wahapfiriye
Abasengera ku musozi wa Kanyarira bibuka bagenzi babo bawuburiyemo ubuzima mu
minsi ishize, barimo Umupolisi wari wagiye gusengerayo.
Izo mfu zidasobanutse bo bazitwerera kuba hari abahaza batari kumwe n’abandi, batanahazi neza, bakagwa mu mazi y’umugezi uri ku ntangiriro y’umusozi.
Umutekano wakajijwe amanywa n’ijoro
Nyuma y’izo mpfu zidasobanutse, Akarere ka Ruhango kateye ingabo mu bitugu amagana aterera Kanyarira kuyisengeramo.
Hashyizwemo abashinzwe umutekano, bakora amanywa n’ijoro basimburana, ariko nta
ntwaro zikomeye bitwaza uretse ibibando.
Niringiyimana Silivini, umwe mu bacunga umutekano, akanandika mu gitabo imyirondoro y’abinjira muri Kanyarira, yavuze ko bamaze amezi abiri boherejwe
n’Akarere, ariko ari akazi gakomeye.
“Ntibyoroshye kuko hatazitiye ngo bose binjirire hamwe. Iyo twakiriye benshi ni nka 400.”
Asobanura ko ariko hagati y’itariki ya 19 na 21 za buri kwezi, bakira abarenga 500 kuko
hari abanyamasengesho b’i Kigali bahaza mu kivunge.
Uyu mugabo wibonera umunsi ku wundi imbaga ijya kuhasengera, yavuze ko abararamo, bamazemo iminsi muri iryo shyamba, bababwira bitonze bagataha, kuko hari abahahurira n’isereri kubera inzara n’inyota yo kwiyiriza no kuburara batumbiriye Imana.
Akomeza avuga ko imbogamizi mu kubacungira umutekano ari ubunini bw’iri shyamba n’abantu benshi bahagana, bikabavuna kuhazenguruka bareba ko nta muntu uri gusenga wahuye n’ikibazo.
Aba bashinzwe umutekano bagera muri batandatu bahoraho, bahembwa umushahara ku kwezi, unyuzwa muri SACCO. Ariko basanga hakenewe benshi.
Hagati aho, ngo na paturuye ya polisi inyuzamo ikahagera,kuko izi neza ko uyu musozi
uba wuzuyemo abantu.
Abasenga bavuga ko iyo babonamo abashinzwe umutekano, barushaho kwegera Imana, kuko baba bumva nta mabandi yabihishamo, ngo ibategera muri iryo shyamba.
Nubwo kujya gusengera mu buvumo, mu mazi no mu misozi usanga bitavugwaho
rumwe, umuvugabutumwa usengera muri ADEPR Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali twahuriye i Kanyarira, yabwiye Izuba Rirashe ati, “Na Yesu yaritaruraga akajya gusengera ku musozi, ni yo mpamvu natwe kuza hano uba witaruye, tugahura n’Imana yacu. Gusa natwe twibaza umuntu wa mbere wavumbuye aha hantu h’ibitangaza.’’
N’iyo utasangamo umuntu muri Kanyarira, uzi gusoma usanga ubutumwa bwo muri Bibiliya ku mabuye ku buvumo, no ku mugezi bajyamo gusengeramo.
Yanditswe na Mathias Hitimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.