Muhanga: Yagerageje kwiyahura anyweye umuti wica udukoko ariko ajyanwa kwa muganga atarapfa

1

Mu ijoro ryacyeye ni bwo uwitwa Jyamubandi Baptiste w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Gatatu Akagali ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yiyahuje umuti wa kiyoda ariko aratabarwa ajyanwa kwa muganga atarapfa.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Nyarucyamu ya gatatu, avuga ko uyu Jyamubandi Baptiste, mu ijoro ryacyeye ryejo tariki ya 6 Nzeri 2024, ku bufatanye bw’inzego zibanze bamujyanye kwa muganga nyuma yo kwiyahura akoresheje umuti wa Kiyoda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya, ko ayo makuru koko ari yo kandi yagejejwe kwa muganga.

Ati: “Ni byo koko Jyamubandi Baptiste w’imyaka 25, ejo tariki ya 6 Nzeri saa mbiri z’umugoroba ni bwo twifashishije amakuru twahawe n’abaturanyi be, twahageze dusanga yiyahuye akoresheje umuti wa kiyoda, ariko twabashije kumutabara tumugeza kwa muganga akiri muzima nubwo magingo aya tutaramenya icyamuteye kwiyahura.”

Nshimiyimana akomeza asaba abaturage kugerarageza gushakira ibisubizo aho biri no kwegera ubuyobozi mu gihe bahuye n’ibibazo, kuko  kwiyahura Atari wo muti w’ibibazo.

Ati: “Nubwo tutaramenya icyamuteye kwiyahura, ariko icyo nasaba Abanyarwanda ni ukugerageza gushakira ibisubizo aho biri no kwegera ubuyobozi bakabafasha kubyitaho, kuko kwiyahura nta muti urimo wo gukemura ibibazo.

Avuga kandi ko ashimira abaturanyi ba Jyamubandi Baptiste babashije gutangira amakuru ku gihe kuko iyo bataba bo Inzego z’ibanze zari gusanga yashizemo umwuka.

Ati: “Rwose ndashimira abaturanyi ba Jyamubandi baduhaye amakuru kandi bakayaduhera ku gihe, kuko iyo bataba bo twari gusanga yamaze gushiramo umwuka, kandi ni naho nahera nshishikariza n’abandi Banyarwanda kujya batangira amakuru ku gihe hagakumirwa ibyago cyangwa se ibyaha bitaraba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana avuga ko magingo aya Jyamubandi Baptiste ari mu bitaro bya Kabgayi ari kwitabwaho n’abaganga.

Icyamuteye kwiyahura ntikiramenyekana, kuko ngo na nyinawabo babana yabikoze adahari usibye amakuru ubuyobozi bwamenye ko yavuganye na se umubyara batabana amubaza nimero z’indangamuntu ngo ajye kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Muhanga: Yagerageje kwiyahura anyweye umuti wica udukoko ariko ajyanwa kwa muganga atarapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rwanda: aba Ofisiye barishimira ko amahugurwa bahabwa atuma basangira umuco n’ubumenyi

Sat Sep 7 , 2024
Ba Ofisiye 23 bibumbiye mu mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’iburasirazuba (EASF) bavuga ko nubwo bahabwa amasomo y’ubwirinzi baturutse mu bihugu binyuranye bahungukira no gusangira ubunararibonye n’umuco. Ni abasirikare baturutse mu bihugu 6 byo ku mugabane w’Afurika, bamaze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), ibyumweru 2 bahabwa […]

You May Like

Breaking News