Nk’uko Umunyarwanda yavuze ati, ‘Inzoga uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo’, abatuye n’abagana Isantere y’ubucuruzi ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, ni abahamya b’uko inzoga bise Muhenyina ikomeje kwandagaza abagabo n’abagore bagata agaciro.
Bamwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko babangamiwe n’ubucuruzi bw’iyo nzoga yo y’urwagwa ihungabanya umutekano, bakaba basaba ubuyobozi guca izi nzoga kuko zicuruzwa mu ibanga kandi zikagura amafaranga make.
Murihano Joseph, avuga ko iyo umuntu amaze kunywa iyi nzoga asa n’uwabuze ubwenge, agasigara yandavura.
Yagize ati: “Iyi nzoga iba iryohereye cyane ariko mu kanya gato kubera ko uba wakurikiye uburyoherere bwayo ntumenya igihe yagufatiye. Yenda kuyihaga ntacyo bitwaye ariko ikibazo ni uko uwayinyoye ata indangagaciro, agasinda ku muhanda ku manywa y’ihangu, abandi bakinyarira. Ntabwo iyi nzoga igombera ubwinshi kuko nibura icupa rimwe uba watangiye guteshaguzwa, ku mafaranga 1000 uba wamaze kuba umusinzi.”
Bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Buramira iyi santere y’ubucuruzi iherereyemo, bavuga abagabo bamaze kuyinywa batahana amahane kugeza n’ubwo babakubita nk’uko Uwamahoro Jeannine abivuga.
Yagize ati: “Umugabo wanyoye Muhenyina ntimushobora kuvuga rumwe kuko aba yasinze mu buryo atakumva bityo ugasanga amakimbirane ahora mu ngo, umugabo arataha akaguhondagura nta kindi mwavugana. Abenshi rero iyi nzoga bayinywa bazi ko ari urwagwa nyamara ni mbi mu bintu bibaho byose.”
Bivugwa ko Muhenyina ari inzoga ikozwe mu majyani, amasaka y’amakoma, isukari, Pakimaya ndetse n’ibisigazwa byo muri Bralirwa byagenewe amatungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi Kabera Canisius avuga ko ari bwo yumvise iby’iyo nzoga iteza umutekano muke ariko ahamya ko bagiye kuyihagurukira bashake aho ikorerwa n’abayicuruza.
Yagize ati: “Ubu tugiye gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ko gukoresha ibiyobyabwenge ari ikintu gikwiye kwitonderwa. Kandi ko uzafatwa akora ibitemewe n’amategeko byuzuje ubuziranenge azabihanirwa, ikindi ni uko badakwiye kunywa mu masaha y’akazi, uwo tuzafata akora iyi nzoga cyangwa se ayicuruza azigishwa.”
Muri aka Karere ka Musanze ni ho hagaragara amoko anyuranye y’inzoga z’inkorano, harimo Imitaragweja, Nzogejo, Mukubitumwice, Umurahanyoni, Umumunurajipo, nyiragatare, Karutare, Umudindiri, Umuzefaniya, Makuruca, Kayuki n’izindi, kandi zose icyo zihuriraho ni uko hajyamo amasukari menshi.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera bwakozwe mu mewaka wa 2022, bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo iza ku isonga mu kugira abaturage benshi banywa inzoga bangana na 56,6%.
Ni mu gihe Intara y’Amajyepfo ifite 51,6%, Intara y’Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.
Ubu bushashatsi kandi bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.