Accra muri Ghana hamuritswe ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kubimenyekanisha ku isoko rya Ghana, binyuze muri imurikagurisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024.
Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yatangije ko ari igikorwa cyitabiriwe na Nana Konadu Agyeman Rawlings, umugore wa Jerry Rawlings wayoboye Ghana kuva mu 1979 kugeza mu 2001.
Igikorwa kandi cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi bagize Guverinoma ya Ghana, Abadipolomate, Abikorera, inzego z’umutekano na Gasutamo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na Ghana biturutse ku mbaraga bashyira mu bucuruzi hagamijwe guteza imbere intego zo gucuruzanya hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA).
Yagize ati: “Kohereza ibi bicuruzwa bivuye mu Rwanda ku isoko rya Gana, ni ubuhamya bw’uku kwiyemeza no kubaka umubano ukomeye hagati y’ibihugu byacu.”
Yakomeje agira ati: “Intambwe tugenda tubona yiyongera ku cyizere cy’uko twese hamwe, twiyemeje hashingiwe ku masezerano ya AfCFTA kugira ngo dukureho inzitizi zibangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi ku mugabane wacu kandi u Rwanda na Ghana turimo kubikora.”
Briggette Harrington, Umuyobozi Mukuru wa Igire Continental Trading Co. Ltd, uruganda rukora ibyoherezwa mu mahanga, yagaragaje ubushake bwe budasubirwaho bwo kubyaza umusaruro inyungu ya AfCFTA.
Yagize ati: “Twishimiye gahunda yo guhuza ibicuruzwa kandi twizeye ko bizagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda.”
Sosiyete ye ikoresha uburyo bunoze bwo kohereza ibicuruzwa hanze mu rwego rwo gushishikariza no guhuriza hamwe ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bikajyana n’igiciro cyiza cya RwandAir.
Yavuze ko RwandAir itwarira idolari 1 ku kilo ku bicuruzwa birenga toni 1, n’idolari 1.40 ku kilo ku bicuruzwa bitarenze toni 1.
Antoine Kajangwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, yagize ati: “Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi wo gutekereza ku bigomba gukorwa kugira ngo turusheho gushyigikira no kwagura ubucuruzi bw’imbere muri Afurika.”
Akomeza agira ati: “Amasezerano ya AfCFTA arasaba imbaraga zacu kugira ngo hashyirweho uburyo bwo korohereza ubucuruzi; inzitizi zo gusoreshwa zikavaho cyangwa zikagabanyuka.
Gukwirakwiza uburyo bwa gasutamo n’ibikorwa bigomba kwihutishwa, hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga hagati y’ibihugu by’Afurika.”
Kofi Addo, Umuyobozi w’Ubukungu n’Umuyobozi w’Umushinga w’Uruganda mu nganda za Guverinoma ya Ghana, yerekanye ishyaka nk’iryo ashimangira ko kugira ngo AfCFTA ishyirwe mu bikorwa neza, abafatanyabikorwa bose bagomba guhurira hamwe, kugira intego rusange no kwiyemeza kugeza igihe inzitizi zose zizakemuka.
U Rwanda na Ghana bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.