Mu gihe muri iyi minsi hari impungenge z’uko abantu bashobora kwandura indwara zirindwa binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, abaturage bo mu Karere ka Musanze basaba inzego bireba guhagurukira kongera gusubiza amazi n’isabune mu bukarabiro rusange na za kandagirukarabe zo mu Mujyi wa Musanze.
Mu gihe mu Rwanda hagaragaye indwara y’ubushita bw’inkende inzego z’ubuzima zivuga ko ishobora kwirindwa binyuze mu gukaraba intoki kenshi, aba baturage bavuga ko bakeneye kongera kujya bajarabira ahahurira abantu benshi.
Barasaba Akarere gukaza umurego bakangurira abaturage uyu muco w’isuku ndetse n’abashoramari bakagira ubukarabiro aho bakorera kandi hakaba isabune n’amazi meza.
Nzakizwanimana Ester akorera muri Gare ya Musanze, yagize ati: “Rimwe na rimwe hari ibintu Abanyarwanda bigishwa bikaza nk’ibiharawe hashira igihe bikazimira. Uzarebe ingo zisigaranye akarima k’igikoni, Kandagirukarabe haba mu ngo, ku tubari yemwe no kwa muganga hari aho zitageramo amazi, na hano muri Gare ubu bwogero buzamo amazi rimwe na rimwe kandi ntibazane isabune.”
Nzakizwanimana akomeza avuga ko muri iyi minsi muri Afurika havugwa icyorezo cy’ubushita bw’inkende, aho koga intoki bikwiye gukazwa ariko ubuyobozi bukabishyiramo ingufu.
Yagize ati: “Ubu urabona ko muri Gare hano haza abantu bo mu mpande zose z’u Rwanda ndetse mpuzamahanga, none ubukarabiro ntabwo kandi icyorezo cy’ubushita batubwira ko cyandurira mu matembabuzi, byakorwa na Mudugudu byakorwa n’Abajyanama b’Ubuzima, twifuza ko Kandagirukarabe ahahurira abantu benshi zakongera zigakora kandi ntibikabe mu gihe havugwa ibiza gusa umuco wo koga mu ntoki ni mwiza cyane.”
Ndayambaje Emmanuel we, yagize ari: “Gukaraba mbona babidushishikariza igihe havuzwe ibiza, ariko agahenge kaza bikagenda burundu. Muri uyu mujyi uhereye na hano mu Bitaro kugira ngo uzabone uburyo bwo gukaraba mu ntoki ni ukubanza kujya ku ku ivomo.”
Yakomeje agira ati: “Leta ikwiye kujya itegura imishinga igakomeza kuyikurikirana none se ko ari byo bavuga ni hangahe kuri resitora usanga ubukarabiro nyamara aho hagera abayobozi b’ingeri zose.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri Dr Philibert Muhire, avuga ko gukaraba intoki cyane abagana Ibitaro bya Ruhengeri babigize nyambere.
Yagize ati: “Koga mu ntoki twabigize intego ubu ku bitaro nta muntu wemerewe kwinjiramo adakarabye, yemwe no mu Bigo Nderabuzima bakwiye gushyiraho ubwogero. Mbere y’uko winjira mu bitaro ugomba koga, abavuga ko batabona ubwogero bajye basaba abakozi bo mu bitaro babafasha kubona aho bakarabira henshi, kandi koko kwa muganga birakwiye ko umuntu yitwararika kuko nyine aba agiye ahari abarwayi banyuranye.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Musanze Vestine, na we ashimangira ko habayemo kudohoka muri iriya gahunda yo koga intoki, aho ubukarabiro budaheruka amazi.
Yagize ati: “Ahantu hahurira abantu benshi ni ngombwa ko haba ubukarabiro, cyane ko gukaraba ari bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara, ubu turashishikariza abantu bose gukomeza gukoresha ubukarabiro buriho amazi n’isabune kugira ngo tuzahashye ubushita bw’inkende.”
Akomeza avuga ko kuba muri Gare ya Musanze na ho hatungwa agatoki ko nta buryo bunoze bwo gukaraba intoki bikaba bivugwa ko nubwo ho harangwa amazi ariko ngo nta sabune iba ihari.
Kuri ubu ngo bagiye kubakangurira gushyiramo isabune avuga ko ubukarabiro hari bake batitabirira gukaraba intoki.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune bigabanya indwara z’impiswi ku gipimo cya 40%.
Umuco wo gukaraba intoki kandi wariyongereye uva kuri 4.4% mu 2015 ugera kuri 25% mu 2020 nk’uko ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS 2020) bwabyerekanye.