Umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze. Mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Shingiro,Akagari ka Gakingo, haravugwa unkuru y’umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wabikirga amafaranga ikibina,bikaba bivugwa ko yajyanye na bagenzi be kuyabikuza kuri banki abaca mu rihumye ahita atorokana Miliyoni 9.
SP Mwiseneza Jean Bosco ,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko inzego z’Umutekano zikomeje gushakisha uyu mugabo.
Icyaha akurikiranweho ngo ni icyo kuba akekwaho gutorokana amafaranga miliyoni 9FRW abaturage bari barizigamiye mu kibina, ati :”Ntabwo arafatwa, aracyashakishwa”.
Bivugwa ko aya mafaranga yayatorokanye ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, ubwo yajyanaga na bamwe mu bagize komite y’ikimina muri SACCO y’Umurenge wa Shingiro, ngo bakimara kuyabikuza abaca mu rihumye bayoberwa aho anyuze.
Bamwe mu baturage batwawe amafaranga, baravuga ko bagiye guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukene, kuko ngo ayo mafaranga bari barizigamiye ariyo bari batezeho imibereho.
Umwe muri bo ati: “Turahombye cyane, n’ubwo hari igice kimwe twari twarafashe tukishyuraho mituweri, hari ayo twari twarasize twari twarageneye cyane cyane ubuhinzi n’amashuri y’abana, nk’ubu nkanjye nari nayageneye kugura ibishyimbo byo guhinga, hari n’abari barayabikiye amashuri y’abana, murumva ko ibyacu birangiye».