Kimwe n’ahandi mu Gihugu, abaturage bo mu Karere ka Musanze bazindukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.
Hirya no hino, site zo mu Karere ka Musanze ziberaho icyo gikorwa cy’amatora uko ari 73 zifite ibyumba by’itora 561, zarimbishijwe mu buryo ahenshi hagaragara imitako y’ubwoko bunyurwanye igaragara mu mabara y’icyatsi, ubururu n’umuhondo agize ibendera ry’u Rwanda.
Mukagatera Anonsiyata umwe mu bo Kigali Today yasanze kuri site y’itora iri ku ishuri ribanza rya Fatima mu Murenge wa Muhoza yagize ati: “Nazinduwe no kuza gutora nkishyiriraho umuyobozi umbereye kandi uzanyobora akuzuza ibyifuzo byacu nk’abaturage. Kubera agaciro duha umuntu wo ku rwego rukomeye, rutureberera nk’abaturage, twitabiriye igikorwa cyo kumutora twarimbye mu myambaro itubereye, ababyeyi natwe dukenyera imikenyero tumutegera n’urugori, turimbisha aho dutorera dore ko ari n’igikorwa twari tumaze iminsi dufitiye ubwuzu n’amashyushyu dufata nk’ubukwe budasanzwe”.
Yakomeje agira ati “Site ziberaho itora twahuje imbaraga nk’abaturage turazirimbisha tuzikorera isuku, kugira ngo twitabire igikorwa nyirizina tugikorere ahantu hateguye mu buryo buteye ubwuzu, cyane ko n’umuyobozi twaje kwishyiriraho ari umuyobozi twasesenguye neza imikorere ye w’umunyabwenge, usobanutse urangwa n’ibikorwa koko n’ubundi biteye ubwuzu”.
Ku bandi baturage, barimo n’abari bamaze igihe biyumvira imigabo n’imigambi y’abakandida ku mwanya wa Perezida n’abakandida Depité bagiye babanyura imbere mu gihe biyamamazaga mu minsi ishize, kuri uyu munsi w’itora nyirizina ngo si bo barose bucya bakajya kubitorera.
“Umunsi w’amatora twe tuwufata nk’umunsi udasanzwe. Twari tumaze iminsi tuwitegura nk’abategura ubukwe, ari nayo mpamvu mubona twatatse ahantu hose nk’abataka ahabera ibirori by’ubukwe. Bamwe gutora twabirangije abandi barabikomeje. Ubwo rero n’ubundi amatsiko yo kumenya neza umusaruro w’ibiva muri iki gikorwa cy’amatora twazindukiyemo aracyari yose. Turatuza tumaze kumenya neza ko umugeni wacu twitoreye yageze mu byicaro bye”.
Imitako yifashishijwe mu kurimbisha kuri site z’itora, igaragara mu bice bimwe na bimwe byegereye aho izo site ziri, ku bwinjiriro bwazo ndetse no mu byumba by’itora. Mu byifashishijwe harimo nk’ibitambaro, ibipurizo, imikeka, ibyibo, ibisabo, ibyansi, inkongoro n’indi mitako igaragaza umuco gakondo w’Abanyarwanda.