Musenyeri Gapangwa yagaragaje ‘ubuhemu’ bwa Perezida Tshisekedi

Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko atagifata Perezida Félix Tshisekedi nk’Umukuru w’Igihugu bitewe n’ubuhemu yagiriye Abanyamulenge.

Uyu mwepisikopi w’Umunyamulenge yabivuze mu gihe Abanyamulenge bibukaga bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004.

Yavuze ko yahoze afitiye Perezida Tshisekedi icyizere ko ashobora guhagarika itotezwa Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi bakorerwa muri Kivu y’Amajyepfo ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yageragezaga guhuza Abanye-Congo.

Musenyeri Gapangwa yasobanuye ko muri Gashyantare 2020 yavuye mu Bubiligi, ajya i Kinshasa muri iyi mishyikirano yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, wari uhagarariye Perezida Tshisekedi na Minisitiri ushinzwe imibereho y’abaturage ndetse n’abasirikare bakuru.

Nyuma y’iyi nama y’iminsi ibiri, nk’uko uyu mwepisikopi w’imyaka 86 y’amavuko yabisobanuye, we na bagenzi be basabye Tshisekedi guhura bakamushyigikira raporo y’ibyavuye muri ibi biganiro, abakira ku mugoroba wa tariki ya 15 Gashyantare 2020.

Musenyeri Gapangwa ngo yabwiye Tshisekedi ko amwubaha nk’Umukuru w’Igihugu, ati “Wowe urebye uko ungana n’uko ngana, ndi so ku nshuro ya kabiri. Ndakuruta kure! Ariko kubera ko uri Perezida urambyaye, nguhaye icyubahiro cy’umubyeyi. Ni yo mpamvu bakwita ‘Umubyeyi w’igihugu’. Uri umubyeyi w’iki gihugu. Amoko yose y’Abakongomani muri iki gihugu ubereye se ugomba kubanganya.”

Yasobanuye ko nyuma yo guha Tshisekedi ubu butumwa, uyu Mukuru w’Igihugu yijeje Abanyamulenge n’abo mu yandi moko bashyamiranye gukemura ikibazo cyabo, nyamara ngo ntiyubahirije isezerano kuko ikibazo cyazambye kurushaho.

Ati “Atwizeza Isi n’ijuru, ibyo yavuze byose, ahubwo byasubiye inyuma. Ni cyo gituma mbabwiza ukuri hano, ninongera kumubona nzamubwira ‘Ntabwo nkikwemeye. Sinkikwizeye, ntukiri umubyeyi w’igihugu, warahemutse, wavuye ku izima, warabeshye’.”

Musenyeri Gapangwa yavuze ko umutekano wazambye muri RDC yose, aho kuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gusa. Asobanura ko imbere y’amahanga, igihugu cyabo cyabaye igitutsi ku Banye-Congo, kandi ngo Tshisekedi ntacyo abikoraho.

Ati “Mwibaze abanyamahanga bo hanze barimo abazungu, barimo Ababiligi badukolonije ishusho bafite ku Mukongomani ubu . Icyo ni igitutsi. Kumva ngo 2022, ikinyejana cya 21 hariho abantu bakirya abandi! Ni inyamaswa! Wenda bakoma amashyi kuko bakeneye amabuye y’iwanyu ariko barabasuzuguye bikomeye cyane. Pasiporo ya Congo ndayifite ariko irasuzuguwe kubera uko twitwara, uko ubutegetsi bwacu bwitwara ku Bakongomani.”

Uyu mwepisikopi yagaragaje ko Perezida Tshisekedi adakwiye no kwishimira abanyamahanga bamukomera amashyi kuko igihugu cyabo cyazambye. Abona ko mu gihe RDC itakwikosora ngo ijye mu murongo muzima, izazima.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyamasheke:  Yishwe n’imodoka amaze kururuka ku ikamyo yaparamiye

Fri Aug 16 , 2024
Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yagonzwe n’imodoka ahita apfa akimara kururuka ku ikamyo yari yaparamiye. Uyu musore bivugwa ko yuriye iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi igeze ku gice cy’Umuvudugu wa Ruvumbu, icyo […]

You May Like

Breaking News