Mutesi Jolly yagaragaje ko Ibibazo biri mu myidagaduro bigomba gutegwa amatwi

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, asanga hageze ngo ibibera mu ruganda rw’imyidagaduro  bifatwa nk’ibisanzwe cyangwa urwenya rworoheje byitabweho kandi  n’abavuga amashyari abamo  bategwe amatwi  kuko hari benshi mu banyempano bahatirikiriye ntibinamenyekane.

Yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X, Mutesi yanditse avuga ko inzangano zirangwa muri uru ruganda zatumye hari byinshi byangirika harimo n’impano zagiye zibigenderamo.

Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibivugwa mu ruganda rw’imyidagaduro nk’urwenya, abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare, impano z’abakiri bato zirahasenyukira, izindi zipfa ntaho ziragera. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukabumva kuko nibura bo bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakazabaho gutangira bundi bushya, uruganda rugashyirwa ku murongo.”

Yongeraho ati: “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’izamuka ry’amikoro mu bice bitandukanye by’Isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza ko rutwungukira nk’uko ahandi bimeze.”

Ibi abivuze nyuma y’igihe gito umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago atangaje ko mu ruganda rw’imyidagaduro harimo amashyari, inzangano ndetse n’amarozi anifashisha zimwe mu  ngero z’abahanzi avuga ko bazimijwe n’ubugizi bwa nabi bwa bagenzi babo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Banki nkuru y'Igihugu (BNR) yagaragaje ko ubukungu buhagaze neza

Wed Sep 25 , 2024
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ubukungu bw’Igihugu bwifashe neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, kuko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wazamutse ukagera ku kigero cya 9.8%, mu gihe mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize wari wazamutseho 7.7%. Ibi bigaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko […]

You May Like

Breaking News