Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rurashaka gusenya Site ibyogajuru bigwaho mu Isanzure (International Space Station, ISS), hagamijwe gushyira ingufu nyinshi mu ngendo rurimo gutegura zizajya zerekeza mu Isanzure zikozwe mu buryo bw’ubucuruzi.
Ibi bizajya bikorwa nk’uko watega indege cyangwa imodoka bakakugeza aho ugiye, washaka ko banakugarura ukishyura bakabigufashamo. Uko ni ko NASA ishaka ko n’ingendo zerekeza mu Isanzure zajya zikorwa, abajyayo bakayishyura, nayo igategura ibyogajuru byayo bibajyana bikanabagarura.
Ubu ibiganiro birarimbanyije hagati ya NASA na Sosiyete y’Umuherwe Elon Musk yita ku byo mu Isanzure, SpaceX, aho izishyurwa agera kuri miliyoni 843$ igaterura iyo Site ingana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, ikayigarura ku Isi, ikajugunywa mu Nyanja.
Biteganyijwe ko ibyo bizashyirwa mu bikorwa mu 2030, kuko ari bwo igihe iyo Site yari yarateganyijwe gukoreshwa kizaba kigeze ku musozo.
Muri uwo mwaka ni nabwo amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe iby’Isanzure muri Amerika, u Burusiya, Canada, u Buyapani, n’Ubumwe bw’u Burayi agenga ikoreshwa rya ISS azaba arangije igihe cyayo.
ISS yatangiye kubakwa mu 1998, itangira gukoreshwa mu 2000. Abashakashatsi baturutse muri ibyo bihugu bihakorera ubushakashatsi babashije kuhifashisha mu nyigo zirenga 3,300.
Gusenya ISS, abashakashatsi bavuga ko bizanatuma hakomeza kwifashishwa Isanzure ryo hafi y’Isi ku bajya kuhakorera inyigo.
Gusa na none ISS yakomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko igihe cyayo cyo gukoreshwa kirangiye, cyane cyane ku wa 27 Kamena 2024, ubwo icyogajuru cy’Abarusiya cyashwanyurikiraga kuri iyo Site bigatuma abashakashatsi icyenda bariyo bihutira gushaka ubwihisho.
Hakomeje no kugaragara ibibazo mu mikorere y’ibyogajuru bihagwa, hakemezwa ko bifite aho bihuriye n’imyaka ISS imaze ikoreshwa.
Nubwo ISS biteganywa ko yasenywa mu 2030, nta tariki nyirizina iratangazwa, ndetse NASA yateganyije kuyikoresha muri uwo mwaka wose.
Hatekerezwa ko ISS ishobora kuzakomeza gukoreshwa kugeza izindi site zubatswe mu Isanzure zitangiye gukora.