Umuraperi Nelly n’umuririmbyi Ashanti bibarutse umwana wabo w’imfura nyuma y’aho umwaka ushize bongeye kunga ubumwe ndetse ukaza kurangira barushinze.
Aba bombi babyaye umwana w’umuhungu nk’uko People yabitangarijwe n’umuvugizi wabo. Ngo uyu mwana bamwise Kareem Kenkaide Hayes. Ni we wa mbere wa Ashanti mu gihe kuri Nelly ari uwa gatanu.
Byatangiye guhwihwiswa ko Ashanti yaba atwitiye Nelly mu mpeshyi y’umwaka ushize, nyuma y’igitaramo Nelly yari afite. Mu Ukuboza baje kurushinga mu ibanga.
Aba bombi bigeze gukundana mu 2003 nyuma y’aho bari bahuriye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri Grammys Awards yagombaga kuba uwo mwaka. Mu 2013 baje gutandukana buri wese aca inzira ye.
Bongeye kugagaragaza ko bubuye umubano wabo nyuma y’ijoro ry’ibirori byatangiwemo ibihembo bya VMAs, aho Ashanti yitabiriye ibi birori mu rwego rwo gushyigikira Nelly.
Muri ibi birori Ashanti yari yitwaje agasakoshi ko mu ntoki abakobwa n’abagore bakunze kwitwaza kariho ifoto y’aba bombi.