Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, asaba ababyeyi ubufasha mu migendekere yabyo myiza.
Ibi bizamini ku rwego rw’igihugu byatangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi ya Mbere, G.S Gisozi I ruherereye mu Karere ka Gasabo, aho iyi site yonyine biteganyijwe ko izakoreraho abakandida 465 barimo abahungu 239 n’abakobwa 226.
Muri rusange mu gihugu hose ibi bizamini bizakorwa n’abanyeshuri 202.999 barimo abahungu 91.189 n’abakobwa 111.810. Bizakorerwa kuri site 1118 hirya no hino mu gihugu, bisozwe ku wa 10 Nyakanga 2024.
Biba bigizwe n’amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’Iyobokamana.
Kuri uyu wa 08 Nyakanga 2024 barakora ibizamini bibiri, umunsi ukurikiyeho na bwo bakore bibiri mu gihe ku wa 10 Nyakanga 2024 bazasoreza ku kizamini kimwe.
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bitandukanye n’ibihe byabanje aho Covid-19 yivanze, abanyeshuri bakamara igihe batiga, kuri iyi nshuro nta kibazo kidasanzwe cyabaye, abana bategurwa neza ku buryo bitezweho umusaruro.
Ati “Gusa iyo abantu bakora isuzuma baba bagira ngo harebwe aho bahagaze. Ubwo byose tuzakomeza kubireba no mu musaruro uzavamo, hanyuma ibitaragenze neza tubikosore, ibyagenze neza dukomeze tubishyiremo imbaraga.”
Uretse mu bihe by’ibizamini bagomba gufasha abana kudasiba, no kwitabira ibizamini kare, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko no mu bihe bisanzwe ababyeyi baba basababwa uruhare runini mu gufatanya n’abarezi mu myigire y’abana na cyane ko kurerera igihugu biba bisaba ubufatanye bwa bose.
Yavuze ko “noneho iyo bije ku kizamini, bijyanye n’uko kiba ari ikintu kiza rimwe mu mwaka, dusaba ababyeyi gufasha abana, ari ugusubira mu masomo, ariko bakabaha n’umwanya wo kuruhuka ngo baze gukora ikizamini biteguye, ariko bakabafasha no kugerera aho bikorerwa ku gihe.”
Ku butumwa yageneye abana, uyu muyobozi yabasabye gutuza bagakora ikizamini neza, atangaza ko cyateguwe bigizwemo uruhare n’abarimu babigishije, bityo badakwiriye kugira ubwoba.
Ku bijyanye n’abafite ubumuga butandukanye bagiye gukora, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bose bateguwe bijyanye n’ubumuga bafite “baba abakenera gusoma inyuguti nini, abakenera gusomerwa n’abakenera igihe kinini cyo gukora, byose twarabiteguye ndetse dufite itsinda ryiteguye gutanga ubufasha ahavuka ikibazo hose.”
Mu gihe Minisitiri Twagirayezu yatangizaga ibi bizamini muri G.S Gisozi I, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yari ari kubitangiriza mu Kigo cya GS Institute Filip Simaldone yo mu Karere ka Nyarugenge.
Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi kandi na bo batangije ibi bizamini mu ntara zitandukanye aho nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri NESA, Dr. Bahati Bernard, yari ari mu Karere ka Nyaruguru muri G.S Muhambara.
Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yari muri G.S Rusongati yo muri Rubavu, naho Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yari muri G.S Mayange mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yari ari muri G.S Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi mu gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ireme ry’Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine we yabitangirije muri G.S Musenyi y’i Nyagatare.
Umwaka ushize MINEDUC yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.