Ngibi ibyihishe inyuma y’amafoto y’ Kevin Kade hamwe n;ikizungerezi cyo muri Tanzania

1

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ya Kevin Kade ari kumwe n’inkumi yo mu gihugu cya Tanzania bari kugirana ibihe byiza ndetse uwo mukobwa akaba yaciye amarenga ko baba bari mu rukundo.

Ni amafoto yatangiye gucicikana ku munsi w’ejo Kevin Kade ateruye umukobwa w’umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzania witwa Jasinta Makwabe wigeze no kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Diamond Paltnumz.

Uyu mukobwa nawe yaje gushyira hanze aya mafoto abinyujije kuri Instagram ye, arenzaho amagambo aca amarenga ko baba bari mu rukundo na Kevin Kade. Yagize at “Urukundo.”

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, abantu bacitse ururondogoro bamwifuriza amahirwe masa mu rukundo gusa abandi bagahamya ko ari agatwiko barimo.

Amakuru ahari ni uko uyu mukobwa nta rukundo arimo na Kevin Kade ahubwo bari mu mushinga w’indirimbo we na The Ben bagiye gufatira amashusho muri iki gihugu cya Tanzania, uyu mukobwa akaba ashobora kuzayagaragaramo ndetse aya akaba ari amwe mu mafoto yafashwe bari gufata amashusho.

Amakuru akaba avuga ko baba bari kwifashisha aya mashusho kugira ngo batwikire iyi ndirimbo, nk’uko Kade yigeze kubitangaza ko kugira ngo ibihangano bikundwe bigomba kujyana no gukora inkuru.

 Uyu muobwa uretse kuba ari umunyamideli ukomeye, akaba yaravuzwe mu rukundo na Diamond, yigeze no guhagararira igihugu cya Tanzania mu marushanwa ya Miss Africa Calabar mu mwaka wa 2021.

Si ubwa mbere Kevin Kade yaba agiye gutwikira indirimbo binyuze mu rukundo ruhimbano, kuko ibi yigeze no kubikora mu ndirimbo ‘Nana’, ubwo yahimbaga inkuru ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize nk’uko yaje no kubyiyemerera.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Ngibi ibyihishe inyuma y’amafoto y’ Kevin Kade hamwe n;ikizungerezi cyo muri Tanzania

  1. Si ubwa mbere Kevin Kade yaba agiye gutwikira indirimbo binyuze mu rukundo ruhimbano, kuko ibi yigeze no kubikora mu ndirimbo ‘Nana’, ubwo yahimbaga inkuru ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize nk’uko yaje no kubyiyemerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Michael Jackson yasize umwenda wa miliyari zirenga 500frw

Sun Jun 30 , 2024
Nyuma y’imyaka 15 rurangiranwa mu njyana ya pop, Michael Jackson yitabye Imana, urukiko rwa Los Angeles rwatangaje ko uyu mugabo yasize umwenda wa miliyoni 500 z’amadorari. Nyakwigendera Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop, biravugwa ko yasize umwenda wa miliyoni 500 z’amadolari nk’uko byatangajwe n’urukiko rwisumbuye rwa Los Angeles. Nk’uko […]

You May Like

Breaking News