Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko inkuba zishe abantu babiri mu Murenge wa Muhanda, umwe wo mu Murenge wa Sovu, undi umwe wo mu Murenge wa Kabaya n’umwe wo mu Murenge wa Nyange.Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imvura yaguye ku manywa igakomeza nijoro, ku buryo abakubiswe n’inkuba bamenyekanye bwije, agira ibyo yibutsa abaturage.Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha”.Nkusi avuga ko hariho uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza, ariko kubera imihindagurikire y’ikirere abaturage bakwiye gutanga amakuru y’ahari ibibazo bakaba bafashwa byihuse.Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi burizeza ko buzababa hafi mu kubaherekeza, kandi busaba abahura n’ikibazo bose kubumenyesha.
Gate of Wise
Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.
You May Like
-
4 months ago
IBIHEMBO BIGENEWE ABAPAYONIYA BAMININZE PI NEWORK
-
3 months ago
Babiri bafatanywe amasashe ibihumbi 80
-
4 months ago
Kigali: Abakora mu tubari barinubira gucuruzwa
-
5 months ago
ESTONIA: Minisitiri w’Intebe yeguye
-
1 month ago
Inkuru ishimishije: PI bank