14/10/2024 GATEOFWISE.COM
Ese ubundi GCV n’iki?
Global Consesus Value(GCV) Ni igiciro kihuriweho n’umubare munini ku isi yose mubacukura Pi network gifite agaciro kangana n’ibihumbi $314159 bibarirwa muri Milion zisaga 400 z’amafaranga y’URwanda.
Ese iki giciro cyaje gute cyaturutse he?
Igiciro cya GCV cyatangijwe n’umuryango wabishyize hamwe bacukura Pi network mubushinwa bayobowe na Mr. Bao mumwaka wa 2022 aho abacukura pi bahuriraga hamwe bakishyurana bakoresheje icyo giciro. Nyuma Mr. Bao yaje kugira impamvu z’ubuzima n’akazi nibwo Ms Doris Yin yaje muri 2023 atangiza icyo bise Movement yo kwigisha GCV umuryango mugari wabari bamaze kumenya Pi yifashishije inyandiko yakoraga(articles) abicishije ku urubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter aho amaze kugeza kuri article ya 54 asobanura ashyizemo isesengura rifasha abapiyoniya kumva neza umushinga wa Pi network. Ibi rero akabikora yifashishije inyandiko mbanzirizamushinga ya Pi network (white paper). Ibi byatumye abacuruzi benshi mubushinwa batangira gushoramo amafaranga menshi bakora event zitandukanye zishyigikira GCV ndetse kurubu bamaze gushoramo akayabo karenga $100M. Ubu uru rwego rwa GCV kandi rumaze gukomera no kumenyekana k’urwego mpuzamahanga kubera ibikorwa byo gushyigikira iterambera rya Pi cyane cayne gushishikariza abacuruzi gushyigikira iki giciro bakoresheje bimwe mubicuruzwa bacuruza.Transactions zose zimaze kugera kuri 3M ariko ibihugu bigera kuri 200 byose siko bose bumva kimwe cyane iyi ntego kuko babigendamo gahoro. Ibihugu biri mbere kurenza ibindi harimo igihugu cya Philipine kimaze kugire transaction zigera kuri 1.2M GCV datas, ibindi ni Indonesia ndetse na Malesia. Tutirengagije ko Dr. NICOLAS KOKKALIS yavuze ko igiciro cya pi kizagenwa n’abapiyaniya, ikigiciro gikomba gushyigikirwa ndetse hakaboneka abakemera benshi mubucuzi.
Ese urwego rwa GCV rukora rute?
Nkuko white paper ibisobanura neza ko umuryango w’abapiyoniya ugomba kugira urwego mpuzamahanga rw’abakoranabushake bayihagarariye. Kugeza ubu nta rundi rwego ruhari rukora ibikorwa bishyikira pi uretse urwego rwa GCV, Uyumunsi rukaba rufite abayobozi batandukanye baruhagarariye mubihugu bitandukanye; Asiya, America, n’Africa intego yabo ikaba irimwe yo kwigisha buri muntu wese wamenye Pi nework agasobanukirwa intego yayo no kugabanya umubare munini w’abapiyoniya bagurisha pi ku amafaranga make mumasoko atemewe(blackmarket). Pi nk’ifaranga rigiye guhindura isi mu minsi iri imbere nkuko umuyobozi wayo yabitangaje ko bafite intego yo kuyishyira ahagagara igatangira gukoreshwa muri 2024. Ibi nanone byahaye uru rwego rwa GCV gukomera kuko bakorera ku intego yo kwihutisha interambera rya pi kugira ngo bitegure kugira baharure inzira ku ikoreshwa ryirifaranga. Nkuko rero bigaragazwa na Pi Coreteam muri whitepaper uru ni urwego rwaje rukenewe kandi ruzakomeza gukora na nyuma ya Openmainnet(OM) kuko nubwo Pi ari ifaranga riri decentralised ariko bagomba kugira abahagariye umuryango wabarikoresha kugira ngo bategure inama, bahuze ibitekerezo bishyikira iterambere rya Pi network.
Translation of the following screenshot(ihinduranyandiko y’ibyakuwe muri white paper)
Miliyari 10 za Pi zizagenerwa gutegura no kubaka umuryango ndetse no kwagura ekosistemu zizayoborwa n’ishyirahamwe ry’abapiyoniya ritagamije inyungu mu bihe biri imbere, rizitwa Pi Foundation. Iyi ni gahunda ikomeye mu iterambere rya Pi Network, kuko imishinga imwe n’imwe ikoresha uburyo bw’ikusanyirizo, ndetse n’ifaranga rikoreshwa mu buryo bwa decentralized bikeneye ishyirahamwe rigena icyerekezo no gutegura umuryango. Uburyo nk’ubu bukoreshwa n’indi mishinga nka Ethereum na Stellar, aho ishyirahamwe rigira uruhare rukomeye mu iterambere no gucunga imishinga.
Dore ibyo Pi Foundation izakora:
- Gutegura no gushyigikira ibikorwa: Ishyirahamwe rizajya ritegura ibikorwa byo gushyigikira umuryango, nko guhura n’abavadeloper, gutegura inama mpuzamahanga zo kuri interineti, ndetse n’inama z’abanyamuryango ba Pi mu bice bitandukanye.
- Gutegura abakorerabushake n’abakozi b’imirimo ihoraho: Rizajya ritegura abakorerabushake n’abagize komite, kandi rizajya rikoresha abakozi b’igihe cyose bashinzwe kwagura umuryango n’akosisteme.
- Gukusanya ibyifuzo n’ibitekerezo by’abagize umuryango: Rizajya rikusanya ibitekerezo n’icyo abagize umuryango bashaka, kugira ngo ekosisteme izagende itera imbere hashingiwe ku bitekerezo by’abayigize.
- Gutegura amatora y’umuryango mu bihe biri imbere: Rizajya ritegura uburyo bwo gutora kugira ngo umuryango ushobore gufata ibyemezo rusange.
- Kubaka ikirangantego no kurengera izina rya Pi: Rizagira uruhare mu kubaka no kurengera izina rya Pi ku rwego mpuzamahanga, no guha icyizere abarikoresha.
- Kuvugana n’abandi bashoramari n’ibigo: Rizajya rihagararira Pi Network mu biganiro n’imiryango y’ubuyobozi, amabanki gakondo, ibigo by’ubucuruzi, ndetse n’ibindi bigo by’ubukungu, kugira ngo rishyire Pi mu mwanya mwiza mu rwego rw’ubukungu.
- Gushyigikira abateza imbere umuryango: Rizategura gahunda zifasha abateza imbere ekosisteme ya Pi binyuze mu nguzanyo, inkunga y’iterambere, n’ubufatanye, bizafasha mu gukora udushya no gukomeza kubaka ibikorwa muri Pi Network.
Mu gukomeza gufata izi nshingano, Pi Foundation izafasha mu iterambere no kwagura ekosistemi ya Pi Network, igira uruhare rw’ingenzi mu mikorere y’ejo hazaza h’uyu mushinga. Soma inyandiko y’umwimerere ikurikira yavuye muri white paper.
Abayiniya bafitanye ikibazo cyo gusobanukirwa Whitepaper ya Pi Network, barasabwa gusubira gusoma muri iyi ncamake ngufi, kugira ngo barusheho gukomera mu gushyigikira GCV $314,159. Abantu bafite amacyenga ku bijyanye na GCV ndetse n’abatari bashyigikiye Pi bakunda kwibasira umuryango wa GCV bagaragaza ibice bike by’inyandiko z’ingenzi muri Whitepaper. Ndashaka kandi kubibeshyuza nkoresheje amagambo nyirizina ari ku ipaji nyamukuru ya Whitepaper ya Pi ndetse na ToS (Amategeko y’Imikoreshereze) ava muri SocialChain (ikigo gikurikirana Pi Network).
“Whitepapers zombi zishobora guhindurwa hashingiwe ku makuru yakusanyijwe mu gihe cy’inyigo y’itumanaho rya Mainnet.” “SocialChain ifite uburenganzira, ku bushake bwayo bwonyine, bwo guhindura cyangwa gusimbuza Amategeko y’Imikoreshereze ya Pi network igihe icyo ari cyo cyose.”
Ibyo ngingo zombi zisobanura neza ko Whitepaper na ToS bizahindurwa hashingiwe ku makuru yakusanyijwe mu gihe cya Enclosed Network. Ibi nibyo by’ingenzi biri mu mpamvu zatumye Pi Network itarafungura ikoranabuhanga nyuma y’imyaka hafi itandatu. Ikipe Nyobozi irimo gukusanya amakuru no guhindura neza imikorere yose ishingiye kuri ayo makuru.
Kimwe mu makuru akomeye cyane itsinda rya Pi CT (Core Team) ikusanya ni amakuru ya GCV, amakuru Pioneers benshi bamaze igihe kirenga imyaka ibiri bakusanya. Ibi birashingira ku magambo Dr Nicolas yivugiye ati “Pi ifite agaciro Pioneers bayihaye”. Pioneers na CT ni abafatanyabikorwa, bityo ingenzi kuri CT gukusanya amakuru ajyanye n’ibikorwa bya Pioneers bose bakora.
“Birumvikana ko Pi network fite intego zitandukanye cyane na Bitcoin yananiwe no kuyobora ubukungu bw’isi bitewe no gihindagurika cyane.”
“Ikigo cya Pi Network cyakoze ubushakashatsi kugira ngo kibashe gusobanukirwa impamvu abantu batinye kwinjira mu mishinga ya cryptocurrency. Abantu bakunze kuvuga ko impamvu nyamukuru ari ibyago biri mu gushora cyangwa gucukura izo cryptocurency kubera imikorere idahwitse.”
Izi ngingo zombi zigaragaza ko Pi Network izakemura ibibazo byose Bitcoin ifite (BTC) kuko yananiwe kuba ifaranga ry’isi yose. Nta gushidikanya, Pi Network izaba ifaranga mpuzamahanga, rizakoreshwa n’isi yose ku bantu bose.
Icyo buri mupiyomiya asabawa gukora ni ukuha Pi agaciro kamwe kugira ngo ibe ifaranga mpuzamahanga. Kandi ako gaciro ni GCV $314,159! Agaciro kamwe kazatuma Pioneers bose bitaho neza ‘Ubukungu’ bwabo. Agaciro kamwe kazatuma Pi itazagenzurwa n’Abakire ba FIAT ku isi… Agaciro kamwe kazatuma icyerekezo cya Pi Network ndetse n’intego by’umuryango zigerwaho mu bisekuru byinshi bizaza. Kandi agaciro kazazana isi nziza kurusha uko yari iriho.
Dukunda amakuru mugenda mutugezaho.
Ndifuzako uko musohoye inkuru mujye muhita muyinsangiza Ako kanya
Hello Audace, twishimiye ko ukunda ibyo dukora kugira ngo ujye ubonera amakuru ku gihe wakwinjira muri iyi Group ya WhatsApp
https://chat.whatsapp.com/CxoYaogqpKa87ubcwWMMvK