Nick Jonas yatunguye Priyanka Chopra ku isabukuru ye y’amavuko

Mu birori byabereye mu gihugu cya Australia byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 42 ya Priyanka Chopra, umugabo we Nick Jonas yamutunguje impano idasanzwe.

Priyanka Chopra uri gufata amashusho ya filime ye nshya yise ‘The Bluff in Australia’ anyuze kuri konte ye ya Instagram, yashimiye umugabo watumye byose bigerwaho.

Chopra yagaragaje ko Jonas n’ubwo atarahari, yatumije imodoka yuzuye ibiryo ,ikava mu gihugu cy’Ubuhinde ikagera muri Australia kugira ngo abakinnyi n’abandi bazagaragara muri The Bluff In Australia baryoherwe n’ibyo birori.

Priyanka Chopra yagize ati:”Ndashimira cyane umugabo wanjye udasanzwe watumye bigenda neza kabone n’ubwo yari adahari”.

Filime ya Priyanka Chopra yitezweho kwamamara cyane iri gukorwa na The Ruso bamamaye muri Marvel Films , ikayoborwa n’uwayoboye Captain America , Avengers, Infinity War na Endgame.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Amerika: Umusaza yagiye gushyingura umwuzukuru we nawe apfira ku irimbi

Mon Jul 22 , 2024
Umusaza witwa Stan wo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yaguye aho yari yagiye gushyingurira umwuzukuru we.Amakuru avuga ko yaguye igihumure. Ubwo bari basoje umuhango wo gushyingura umwana witwa Tommy bakiri aho, sogokuru we Stan yabaye nk’ugwa igihumure, bamujyana kwa muganga mu Mujyi wa Sydney aba arinaho agwa nk’uko New […]

You May Like

Breaking News