Umuraperikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Nicki Minaj, yatangaje ko akunda umuhanzi wo muri Nigeria Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be tariki 16 Kamena 2024 ubwo yari arimo kumvana indirimbo n’abo kuri StationHead avuga ko akunda kandi yubaha cyane Wizkid.
Yagize ati: “Wizkid ni umusore utuje cyane, ni ukuri uriya musore ni umunyabwenge, ndamukunda kandi ndamwubaha cyane.”
StationHead ni urubuga abahanzi b’ibyamamare bahuriraho n’abakunzi babo bagafatanya kumva zimwe mu ndirimbo zabo ari na ko banaganira.
Nicki Minaj atangaza ko yahuye na Wizkid uza mu bahanzi batatu beza muri Nigeria, ubwo yafataga amajwi y’umuzingo we yise Queen, mu 2018 muri studio Queens, iherereye mu Mujyi wa New York.
Wizikid aherutse gutangaza ko umuzingo ateganya gushyira ahagaragara witwa Morayo rikaba ari ijambo ryo mu bwoko bw’Abayoruba bisobanuye ngo ‘ndabona ibyishimo imbere’.
Ni umuzingo biteganyijwe ko uzashyirwa ahagaragara mu 2025.