Umuraperikazi wo muri America, Nicki Minaj, yashimagije umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria, agaragaza ibintu byihariye amubonaho bituma amukunda kandi akanamwubaha cyane.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi ‘StationHead’, Nicki Minaj yahishuye ko yubaha kandi akunda cyane Wizkid kuko abona ari umuntu uganira kandi w’umusirimu.
Uyu muraperikazi yavuze ko kuva yahura na Wizkid yasanze ari umuntu mwiza utiyemera kandi w’umuhanga.
Yagize ati “Ni umuntu ucishije make kandi usabana, ni umusirimu. Uwo ni we ari we. Mufitiye urukundo rwinshi kandi ndamwubaha.”
Nicki Minaj na Wizkid bamenyanye mu mwaka wa 2018 muri New York ubwo Nicki Minaj yari ari mu bikorwa byo gutunganya album ye yise ‘Queen’, yagiye hanze muri uwo mwaka.
Kuva icyo gihe batangiye kuba inshuti z’akadasohoka ndetse bamwe batangira kuvuga ko baba bafitanye indirimbo, gusa aba bombi nta n’umwe wigeze atangaza ko baba bafitanye indirimbo cyangwa se bakaba bateganya kuyishyira hanze.