NIGER: Imfungwa zitaramenyekana zatorotse gereza

Leta ya Niger yatangaje ko Ku wa kane imfungwa z’abajihadisite zitaramenyekana umubare zatorotse gereza iherereye mu burengerezuba bwa Niger.

Abayobozi bo muri Nijeriya batangaje ko yuko imfungwa nyinshi zatorotse gereza ikomeye cyane izwiho gufata ikanafunga abajihadiste mu karere ka Tillaberi .Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ibi byabaye ku wa kane muri gereza ya Koutoukale iherereye nko mu bilometero 30 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Niamey.

Gusa nanone iyi Minisiteri ntiyasobanuye mu itangazo ryayo umubare w’imfungwa zashoboye gutoroka muri iyi gereza ,ariko uru rwego rw’ubuyobozi rwatangaje ko kandi rwanahise rutangaza ibihe n’amasaha bidasanzwe byo muri kariya gace aho rwavuze ko Isaha yo gutahiraho ibuza kugenda kwabanyamaguru, amagare, n’ibinyabiziga bifite moteri nyuma y’iyo isaha.

Ibi bije nyuma y’uko ku wa mbere abasirikare bagera kuri 14 bishwe maze abandi 11 bakomerekera bikomeye mu bitero bicyekwa ko byagabwe n’ abarwanyi ba kisilamu ifite aho ihuriye na al-Qaeda ,aho baje kugwa mu gaco bari batezwe n’izi nyeshyamba mu byaro byo mu duce twa Ila Fari na Djangore.

Nyuma yo guhirika ubutegetsi umwaka ushize bwa Junta Ingabo za Nigeriya ntizahwemye guhangana n’ibitero bya abajihadiste mu burengerazuba bw’iki gihugu ndetse na nyuma yo kwirukana ingabo z’abafaransa zarindaga umukuru w’igihugu wahiritswe ku ubutegetsi bakazana abacanshuro bo mu burusiya.

Kugeza ubu Ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuburira ubuzima mu bitero by’izi nyeshyamba ndetse n’abarenga miliyoni eshatu bavanywe mu byabo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

taliki ya 12/Nyakanga,Hezbollah, Umutwe wa Politiki witwara gisirikare wagabye igitero cyiswe Operation True Promise, ku gihugu cya Israel naho Lionel Jospin abona izuba

Fri Jul 12 , 2024
Uyu munsi kuwa gatanu,Taliki ya cumi n’ebyiri/Nyakanga ni umunsi w’i 193mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 173 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor . Bimwe mu bihe binini binini mu byaranze uyu munsi mu mateka: 1580: Hashyizwe ku mugaragaro igitabo cyiswe Ostrog Bible, imwe muri bibiliya […]

You May Like

Breaking News