Abahinzi 13 bishwe n’abantu bataramenyeka bitwaje intwaro mu gitero cyagabwe mu Majyaruguru ya Nijeriya,nta tsinda ryahise rivuga ko ariryo nyirabayazana w’ubwo bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu muri leta ya Nigeriya.
Ni mu gihe mu Majyaruguru ya Nijeriya hakomeje kurangwa n’imirwano ishingiye ku butaka no ku mazi hagati y’abashumba n’abahinzi bo mu cyaro.
Ikindi gitera ubwumvikane bucye, ni amakimbirane ashingiye ku idini, bituma havuka imitwe yitwara gisirikare iri ku ruhande rw’abashumba, cyane cyane abayisilamu, cyangwa abahinzi bo mu miryango ya gikirisitu.
Akilu Isyaku, umuyobozi mu nzego z’ibanze yatangarije radiyo ’ Crystal FM’ ko abashumba n’aba Rushimusi aribo bacyekwaho icyo gitero. Yavuze ko abahinzi bishwe bashobora kuba bazira gutanga amakuru ku nzego z’ubutasi ku bijyanye n’ingendo z’abantu bitwaje imbunda.
Mu cyumweru gishize, abantu bitwaje imbunda bashimuse byibuze abanyeshuri 20 ubwo bari ku kigo cy’amashuri.
Imitwe yitwaje intwaro ica mu cyuho cy’ umutekano muke kugira ngo ishimute abantu mu mu midugudu no ku mihanda minini. Benshi mu bahohotewe barekurwa nyuma yo kwishyura incungu rimwe na rimwe igera ku bihumbi by’amadorari.