Nigeria: Impanuka y’imodoka itwara ibikomoka kuri Peteroli yahitanye abasaga 48

2

Ikigo gishinzwe ubutabazi cyatangaje ko ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi kamyo muri Nijeriya, itera iturika ryahitanye nibura abantu 48.

Ku cyumweru, Abdullahi Baba-Arab, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta gishinzwe imicungire y’ibiza cya Nigeriya. Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara biri gukorwa aho impanuka yabereye.Baba-Arab yanavuze ku ikubitiro ko habonetse imirambo 30. Ariko mu magambo ye yaje kuvuga, yavuze ko hari iyindi mibiri 18 y’abahohotewe yatwitswe kugeza ipfuye ndetse abo bahitanywe n’iyi mpanuka bashyinguwe mu ruhame.

Guverineri w’intara ya Nigeriya, Mohammed Bago, yavuze ko abaturage bo muri ako gace bibasiwe bagomba gukomeza gutuza kandi asaba abakoresha umuhanda guhorana amakenga no kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo barinde ubuzima bw’abantu n’umutungo.

Kubera ko nta sisitemu ya gari ya moshi ikora neza yo gutwara imizigo, impanuka zamakamyo zihitana abantu benshi mu mihanda minini yo muri Nijeriya kiri mu bihugu bituwe cyane muri Afurika, dore ko gifite abaturage barenga miliyoni 220.

kurundi ruhande abahanga bavuga ko impamvu nyamukuru zihishe inyuma y’izi mpanuka ari ugutwarana uburangare, imiterere mibi y’imihanda n’imodoka zidafashwe neza ndetse n’ibindi.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda cya Federal Corps , ngo mu mwaka wa 2020 wonyine, habaye impanuka ya tanki za peteroli zigera 1,531 bituma hapfa abantu 535 naho abagera kuri 1,142 barakomereka.

Isosiyete ikora ibikomoka kuri peteroli yo muri Nijeriya (NNPC) Ltd mu cyumweru gishize yazamuye igiciro cya peteroli byibuze kugeza ku ijanisha rya 39%, kikaba ari cyo cya kabiri cyiyongereye mu gihe kirenga umwaka. Ariko ibura ryayo ryarakomeje, bituma abamotari batonda umurongo amasaha menshi ku masitasiyo ya esanse mumijyi minini yo muri iki gihugu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Nigeria: Impanuka y’imodoka itwara ibikomoka kuri Peteroli yahitanye abasaga 48

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Icyateye Andy Bumuntu gusezera kuri Kiss Fm

Mon Sep 9 , 2024
Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu wari umaze kumenyekana kuri Kiss FM, akaba yaramenyekanye no muri muzika Nyarwanda yasezeye kuri Kiss Fm.Ibi yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 08 Nzeri 2024. Andy Bumuntu yavuze ko gusezera kuri Kiss Fm ari umwanzuro yafashe awutekerejeho cyane ariko akaba amahitamo akomeye, […]

You May Like

Breaking News