Nigeria: Polisi yagaruje abanyeshuri 20 inyeshyamba zari zarashimuse

Polisi ya Nigeria, yavuze ko abanyeshuri 20 bari barashimuswe berekeza mu ihuriro ryabo bararekuwe nyuma yicyumweru kimwe bashimuswe.

Ku ya 15 Kanama, abantu bitwaje imbunda bafashe aba banyeshuri ubwo bari bagiye mu nama yabereye muri Leta ya Benue, rwagati. Ubwo bari mu muhanda muri convoy ya bisi ebyiri hafi y’umujyi wa Otukpo, nko mu birometero 93 uvuye i Enugu inyeshyamba zahise zibitambika zirabashimuta.

Kuri uyu wa Gatandatu rero, nibwo Polisi yasohoye itangazo ivuga ko abo banyeshuri barekuwe hatabayeho ingurane nk’uko abari barabashimuse babyifuzaga.

Umuvugizi wa polisi muri Nijeriya, Olumuyiwa Adejobi, yavuze ko kugirango inyeshyamba zirekure aba banyeshuri, habayeho amayeri akomeye ya polisi

Yagize ati: “Turemeza irekurwa ry’abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi Banyanigeria bamwe bari bafungiwe mu ishyamba rya Ntunkon, muri Leta ya Benue. Barekuwe ku mayeri akomeye ya Polisi.”

Udutsiko twitwaje intwaro mu majyaruguru ya Nijeriya dushimuta abaturage, abanyeshuri ndetse n’abamotari kugira ngo babone incungu(Ingurane).

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Bangladesh : Imyuzure yakuye abantu miliyoni enye n’igice mu byabo

Mon Aug 26 , 2024
Kuwa Gatanu ushize mu gihugu cya Bangladesh, haguye imvura nyinshi yateje imyuzure yaguyemo abantu 13 abandi barenga miliyoni 4,5 barahungabana nk’uko byatangajwe mu itangazo minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yashyize ahagaragara . Abantu hafi 190.000 bahungiye mu byumba by’agateganyo byahariwe ubutabazi, nk’uko minisiteri ishinzwe ubutabazi n’ibiza yabitangaje. Bangladesh, ni igihugu gituwe n’abaturage […]

You May Like

Breaking News