Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’inzoga yitwa ’IGISAWASAWA’

Abaturage bo mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’inzoga itemewe biyengera yitwa IGISAWASAWA ituma urugomo rwiyongera bigahungabanya umutekano w’aho batuye.

Abazi iyi nzoga yiswe Igisawasawa bemeza ko iba ikarishye cyane ngo ku buryo uwayinyoyeho aba yumva adasanzwe, mbese ari ndakorwaho niyo mwajya mu mitsi.

Abatayinywa na bo bemeza ko bazi ububi bwayo. By’umwihariko ubwiyongere bw’urugomo rukunze kugaragara aho batuye ni kimwe mu bigirwamo uruhare n’iyi nzoga bitazwi neza ibyo ikorwamo.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN bavuga ko babona iyo nzoga y’Igisawasawa icuruzwa kandi n’ubuyobozi bubireba ntibugire icyo bubikoraho. Bakomeza bavuga ko hakenewe ko ubuyobozi bushyiramo imbaraga bukaba bwahashya iyi nzoga ikomeje kubabangamira.

Bitangazwa ko abamaze kuyinywaho iyo batayibonye n’ibiryo bidashobora kumanuka, bityo bakumva batayivaho uko byagenda kose. Mu minsi ishize ngo hari uwagonzwe n’ikinyabiziga ahita apfa biturutse ku kunywa Igisawasawa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko bagiye gukurikirana aho ikibazo kiri bakaba bahana abakora iyo nzoga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange bikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bikaba byacika burundu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

RUBAVU: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Thu Aug 22 , 2024
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu, amabalo 7 y’imyenda n’imiguru 20 y’inkweto bya caguwa. Abafashwe ni abagore babiri n’umusore umwe, bafatiwe mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira mu mudugudu wa Gitebe I, […]

You May Like

Breaking News