Nyagatare: Umugore yafatiwe mu cyuho agerageza gutanga ruswa

2

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yafashe umugore wageragezaga guha abapolisi ruswa y’ibihimbi 101Frw ngo akingirwe ikibaba nyuma yo gufatirwa mu bucuruzi bw’ibitemewe birimo amasashe n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Yafatanywe n’abasore babiri bamukoreraga bari binjije mu gihugu amasashe 160,000 nayo yafashwe na litiro 15 za Kanyanga zasanzwe iwe mu rugo aho atuye.

Bafatiwe mu murenge wa Rwempasha, akagari ka Bishenyi ku isaha ya Saa Mbiri zo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa abo basore, uriya mugore afatwa nyuma, agerageza gutanga ruswa ngo abagomborane n’ibyo bafatanywe.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160.”

Yongeyeho ati: “Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga,  ari nabwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo bamureke banarekure abo basore.”

Yiyemereye ko ayo masashe ari aye, bari basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu karere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yasabye abakishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu gihugu, kubicikaho kuko amayeri n’inzira zose bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.

Yongeye kwibutsa uwo ari we wese mu gihe afatiwe mu makosa runaka, ko adakwiye guhirahira aha ruswa abapolisi kuko aba yiyongerera ibyaha n’ubukana bw’ibihano.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

SP Twizeyimana yashimiye kandi abaturage bazirikana ububi bw’ibyaha mu muryango nyarwanda, bakagira ubufatanye n’inzego z’umutekano batanga amakuru atuma ibyaha biburizwamo, anasaba buri wese kubigira umuco no kuba ijisho rya mugenzi we.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Nyagatare: Umugore yafatiwe mu cyuho agerageza gutanga ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

CAN2025: Umukino w’u Rwanda na Nigeria uzagurishwaho itike ya miliyoni 1 frw

Thu Sep 5 , 2024
Umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 itike ya make n’amafaranga ibihumbi 2000, iya menshi ikaba miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa kane tariki 5 […]

You May Like

Breaking News